Putin yagaragaje ko intambara ya Ukraine igiye kurangira: Ese isi yiteguye ibiganiro by’amahoro?

 

putin

Mu mbwirwaruhame ikomeye Perezida Vladimir Putin yagejeje ku Barusiya n’isi yose mu Mujyi wa Moscow, yavuze ko urugamba u Burusiya bwatangije muri Ukraine mu 2022 rugiye kugera ku iherezo.

 Putin yashimangiye ko u Burusiya bwageze ku ntsinzi bwifuzaga, ashimangira ko yiteguye kuganira ku mutekano w’u Burayi.

Ingingo z’ingenzi mu ijambo rya Putin:

  • Iherezo ry’intambara: Putin yagize ati: “Ntekereza ko ikibazo kiri kugera ku iherezo,” ashimangira ko u Burusiya bwatsinze.

  • Umuhuza wifuzwa: Perezida Putin yagaragaje ko yifuza ko Gerhard Schroeder (uwahoze ari Chancellier w’u Budage) ari we wagira uruhare mu biganiro by’umutekano hagati y’u Burusiya n’u Burayi.

  • Imvano y’intambara: Yongeye kwibutsa ko intambara yatewe no kuba NATO yarashatse kwagukira mu Burasirazuba ikinjiza Ukraine, ibyo yise kurenga ku masezerano yari ahari.

Intambara ya Ukraine yashizeho inkovu zikomeye, harimo kwigarurira ubutaka bwa Ukraine n’iyangirika rikomeye ry’ibikorwaremezo n’ubuzima bw’abantu ku mpande zombi.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.