Ikirangirire cyaguye mu kago: Umuhanzi Yampano yamaze gutabwa muri yombi na RIB akekwaho ihohoterwa n’ibiyobyabwenge
Nyuma y’iminsi mike imbuga nkoranyambaga zicanye uwaka kubera intambara y’amagambo n’amateka y’urugomo rwavugwaga hagati y’umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano n’umukunzi we, urubanza rwamaze kwimukira mu nzego z’ubutabera. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze guta muri yombi uyu muhanzi.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Yampano yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza ririmo gukorwa ari na ko dosiye ye itunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibyaha bikomeye Yampano akurikiranyweho
Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ibyaha by’ishiraniro uyu muhanzi akekwaho ko yaba yarayogoje we n'umuryango we:
“Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.” — Dr. Murangira B. Thierry.
Ibyo impande zombi zashinjanyaga mbeere yo gufunga
Itabwa muri yombi rya Yampano rije rikurikira ibirego bikomeye umukunzi we, Uwineza Diane wamamaye nka Vava (uyu muhanzi yakundaga kwita umugore we), yashyize hanze binyuze ku rubuga rwa TikTok. Vava yagaragaje amafoto n'amashusho y'ibikomere byo ku zuru ashinja uyu muhanzi kumuruma, kumukubita mu bihe bitandukanye, ndetse no gushaka kumugonga n'imodoka ubwo yari ari kuri moto.
Mbere y’uko atabwa muri yombi ariko, Yampano na we yari yasohoye amashusho yikura mu kanga, ashinja Vava ubugome bwo gukuramo inda eshatu yari yaramuteye, ndetse n’ubujura bw’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’ibitanda, ashingiye ku kuba uyu mukobwa yarifuzaga kumufungisha akoresheje amashusho yabo y’ibanga.
Urugaga rw’abahanzi n’abakurikirana imyidagaduro mu Rwanda bategereje kureba uburyo uru rubanza ruzagenda, mu gihe RIB ikomeje gushimangira ko nta muntu uwo ari we wese uri hejuru y’amategeko mu gihe cyose yaba ahamwe n'icyaha cy'urugomo cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.
No comments