Kenya mu gihirahiro: Ubuzima bwagagaye nyuma y’aho abashoferi b’imodoka na ‘Matatu’ bahagarikiye akazi kubera itumbagira ry’ibiciro bya peteroli

 


Urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Kenya rwahagaze bidakuka guhera mu masaha y’ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026. 

Ibi byatewe n’imyigaragambyo ikaze y’abakora mu nzego z’ubwikorezi bahagaritse akazi, bakajya mu mihanda bishama ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.

Kugenda kw’imodoka guhagarara byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, aho amagare n’inganda byasigaye iheruheru, abanyeshuri bakabura uko bajya ku mashuri, naho abakozi mu ngeri zitandukanye bagasigara mu gihirahiro kuko matatu n’imodoka nini zari zabuze muri gare zose.

Imibare y’umurengera yashuhuje abashoferi 

Iki kibazo cyavutse ku wa 14 Gicurasi 2026, ubwo Urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya (EPRA) rwasohoraga ibiciro bishya bishisha mu mifuka y'abaturage. EPRA yatangaje ko:

  • Litiro ya lisansi yiyongereyeho amashilingi 16.65 (igera ku mashilingi 214.25).

  • Litiro ya mazutu yumbutseho amashilingi 46.29 (igera ku mashilingi 242.92).

Ihuriro ry’abashoferi muri Kenya ryahise rimyamira iyi mibare, rishimangira ko iri tumbagira ririmo gukura ubuzima bw’Abanya-Kenya mu cyabuzwe kuko bituma ibiciro by’amashanyarazi, iby’ibiribwa, n’ingendo byose bizamuka ku buryo butagira urugero.

Kwegura kwa Minisitiri n’isenyuka rya EPRA byasabwe 

Abashoferi batanze urutonde rw’ibyo basaba guverinoma idategereje, birimo ukugabanywa kw'ibiciro by'ako kanya. Kuri ubu, barasaba na politiki ishingiye ku nshingano aho bavuze ko Opiyo Wandayi, Minisitiri w’Ingufu na Peteroli, agomba kwegura bidakuka, ndetse n’urwego rwa EPRA rukaseswa hagashyirwaho urundi ruzirikana umuturage.

Iyi myigaragambyo yongerewe imbaraga n’amakoperative akomeye y’abashoferi (Matatu Saccos) yashyigikiye uyu mugambi, ndetse n’ibigo nini bitwara abantu mu buryo bwa rusange nka Super Metro, Metro Trans, Latema Travelers, na Forward Travelers byahise biparka imodoka zabyo hasi.

Minisitiri w'Imari yitwaje intambara ya Hormuz 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu muri Kenya, John Mbadi, yahumurije abaturage avuga ko iyi myigaragambyo idakenewe kuko Leta irimo gukora ibishoboka byose, ariko anasobanura ko iri zamuka riri guturuka ku bibazo by'isi yose.

Mbadi yagaragaje ko Kenya itazamuye ibiciro ku bushake, ahubwo ko bituruka ku ntambara ikomeje guhanganisha Amerika, Israel na Iran, yatumye Inzira y’Amazi ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi ifungwa n’icyo gihugu cyo muri Aziya yo mu Kati, bityo isoko ry'isi yose rikaba riri mu kaga.

No comments

IZIHERUKA

MTN Iwacu Muzika 2026: Abahanzi begukanye Guma Guma bose batumiwe mu bitaramo bishya

  Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bigiye kugaruka mu dushya tudasanzwe uyu mwaka, aho abahanzi bose batwaye irushanwa rya ...

Powered by Blogger.