Didier Deschamps yatangaje abakinnyi 26 b’u Bufaransa bazahatanira Igikombe cy’Isi cya 2026

 


Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu Gikombe cy’Isi giteganyijwe muri iyi mpeshyi. 

Urwo rutonde ruragaragaraho amateka n’impinduka zitunguranye, cyane cyane mu busatirizi buzaba buyobowe n’abakinnyi babiri b’ibihangange ku isi kuri ubu.

Ubusatirizi bw’amateka: Mbappé na Dembélé 

Kylian Mbappé, kapiteni w’u Bufaransa ukinira Real Madrid, yahamagawe n’ubwo amaze iminsi ahangana n’imvune. 

Azaba afatanyije na Ousmane Dembélé (PSG), uherutse kwandika amateka yo kuba Umufaransa wa mbere wegukanye Ballon d’Or muri iki kinyejana nyuma yo gufasha ikipe ye gutwara UEFA Champions League.

Muri uru rugamba, Mbappé arakataje ashaka gukura Olivier Giroud ku ntebe y’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bufaransa, aho amurusha igitego kimwe gusa (57 kuri 56).

Abatunguranye n’abasigaye hanze 

Deschamps yatunguranye asiga inyuma abakinnyi nka Eduardo Camavinga na Randal Kolo Muani, mu gihe umunyezamu Robin Risser wa Lens yahamagawe bwa mbere mu mateka ye. Myugariro William Saliba wa Arsenal na Rayan Cherki wa Manchester City ni bamwe mu bakinnyi barindwi bakina mu Bwongereza bitabajwe.

Gahunda y’imikino mu Itsinda I 

U Bufaransa burashaka gusubira ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Dore uko gahunda yabo iteye mu matsinda:

  • 16 Kamena: u Bufaransa vs Sénégal

  • 22 Kamena: u Bufaransa vs Iraq

  • 26 Kamena: u Bufaransa vs Norvège

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.