XChat: Urubuga rushya rwa X Corp rugiye guhindura uburyo tuganira kuri 'X'

 

XChat: Urubuga rushya rwa X Corp rugiye guhindura uburyo tuganira kuri 'X'

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya X Corp cyatangaje ko cyashyize hanze application nshya yitwa XChat, ikaba ije koroshya itumanaho hagati y'abakoresha urubuga rwa X (yahoze ari Twitter). Uru rubuga rwashyizwe hanze ku wa 24 Mata 2026, ubu rukaba rufunguye ku bakoresha iPhone na iPad.

XChat ikora ite? 

Kugira ngo ubyumve neza, XChat imeze nka Messenger kuri Facebook. Ni application ukwayo ariko ikoresha imyirondoro yawe usanganywe kuri X. Ntabwo uzongera gukenera gufungura application ya X ngo ujye muri DMs (Direct Messages), ahubwo uzajya uhita winjira muri XChat utangire kuganira.

Ibiranga XChat bitandukanye na X isanzwe:

  • Umutekano uhambaye: Ikoresha ikoranabuhanga rya end-to-end encryption ryamamaye mu kurinda ko ubutumwa bumvirizwa n'abandi.

  • Screenshot Blocking: Ifite ubushobozi bwo kubuza umuntu gufata ifoto y’ibyo mwandikiranye (screenshot).

  • Ubutumwa busibama: Uru rubuga rwemerera abantu kugena igihe ubutumwa bumara nyuma yo gusomwa.

  • Nta kwamamaza: X Corp yemeje ko kuri XChat nta matangazo yo kwamamaza azagaragaraho kuko igenewe kuganira gusa.

  • Service zose hamwe: Guhamagara mu majwi, amashusho (Video calls), n’izindi serivisi zo kureberana amadosiye (Files).




No comments

IZIHERUKA

James Swan yasuye abarwanyi ba FDLR i Mubambiro: Ese ni itangiriro ryo gusenya uyu mutwe?

  Umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni muri RDC ( MONUSCO ), James Swan , kuri uyu wa Gatandatu yagiriye uruzinduko mu kigo cya Mubambiro , ...

Powered by Blogger.