Ntibikemuka mu ijoro rimwe: Perezida Kagame yavuze ko gukemura ibibazo bya RDC bisaba kwita ku mpamvumuzi

Ntibikemuka mu ijoro rimwe: Perezida Kagame yavuze ko gukemura ibibazo bya RDC bisaba kwita ku mpamvumuzi


Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kugaragaza ko inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idakwiye kunyura mu nzira y’ubusamo, ahubwo isaba kureba imizi yabyo.

Inyungu z’abaturage vs Inyungu z’ibihugu

Mu kiganiro yatangiye mu nama ya World Policy Conference (WPC) i Chantilly mu Bufaransa, Perezida Kagame yanenze uburyo bamwe mu bashaka gukemura ibi bibazo bita ku nyungu zabo bwite kuruta iz’abaturage. Yavuze ko ibi ari byo bituma umuti urambye utagerwaho.

Ubutumwa kuri Amerika na Qatar 

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ategereje kureba niba ibihugu nka Amerika na Qatar, bimaze igihe biyoboye ibiganiro by’amahoro bya Washington na Doha, bizemera gushyira ku ruhande inyungu zabyo bagakemura ikibazo uko kiri.

“Ibibazo ntibishobora gukemuka mu ijoro rimwe... Hakenewe kureba ku mpamvumuzi ya buri kimwe, ibiganiro bigahabwa igihe gihagije.” — Perezida Paul Kagame.

Ibi abivuze mu gihe umubano w’u Rwanda na Kinshasa, ndetse n’u Burundi, ukomeje kuzamo agatotsi kubera intambara ikomeje gusakiranya ingabo za RDC n’umutwe wa AFC/M23.


 Dipolomasi mu mazi abira: Minisitiri Maxime Prévot w’u Bubiligi yahakanye amakuru yo guha intwaro u Burundi ngo butere u Rwanda 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.