Taylor Swift yateye intambwe ikomeye mu kurinda ibihangano bye ku ikoranabuhanga rya AI
Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, bamwe mu bahanzi batangiye gufata ingamba zo kurinda umwimerere w’ibihangano byabo. Umunyamerika Taylor Swift ni umwe mu bamaze gutangira gukoresha uburyo bushya bwo kwirinda ko AI yamwigana.
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru TMZ agaragaza ko Swift yatanze ku mugaragaro ingero z’ijwi rye n’isura ye, kugira ngo zibe ibimenyetso byemewe by’ukuri. Ibi byitezweho gufasha mu gutandukanya ibihangano bye nyakuri n’ibishobora gukorwa n’ikoranabuhanga rimwigana.
Mu byo yatanze harimo amagambo magufi mu ijwi rye, nk’aho yivugira amazina ye, bikaba bigamije gutuma habaho igipimo gifatika cyifashishwa n’ibigo bikora ibijyanye n’amajwi n’amashusho mu kugenzura ukuri kwabyo.
Izi ngamba zije mu gihe hakomeje kugaragara indirimbo n’amashusho by’ibyamamare bikozwe n’ikoranabuhanga rya AI, rimwe na rimwe bikayobya abakunzi b’umuziki n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibigo bikomeye nka Netflix na NBC bishobora kungukira muri ubu buryo, kuko bizabasha gutandukanya byoroshye ibihangano by’ukuri n’ibyiganwe, bityo bikirinda ibibazo by’amategeko n’icyizere cy’ababikurikirana.
Ku ruhande rw’amategeko, Swift n’itsinda rimufasha bashyizeho uburyo bukomeye bwo gukurikirana no gukumira ibishobora gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu gihe hagaragaye ibikorwa byigana isura cyangwa ijwi rye, bishobora guhita bikurwaho cyangwa bikajyanwa mu nkiko.
Ibi kandi si we wenyine ubikoze, kuko n’umukinnyi wa filime Matthew McConaughey na we aherutse gutangaza ko yafashe ingamba nk’izi mu rwego rwo kurinda uburenganzira ku mwimerere w’ibyo akora.
Iyi ntambwe ya Taylor Swift ishobora gufatwa nk’intangiriro y’icyerekezo gishya mu myidagaduro, aho abahanzi bazajya bakoresha uburyo bugezweho mu kurinda ibihangano byabo mu isi irimo guhinduka cyane kubera ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubuzima Ikeneye Abakozi Barenga 3000 mu Butabazi bwihuse: Ese U Rwanda Rwiteguye Gute?
No comments