Rubavu Music Awards & Talent Detection: Ibihembo ku mpano z'i Rubavu bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri
Umujyi wa Rubavu ugiye kongera gususurutswa n’ibirori bikomeye byo gushimira abahanzi n’abanyempano babyiruka, binyuze mu bihembo bya Rubavu Music Awards & Talent Detection. Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa 30 Gicurasi 2026 muri Kivu Intare Arena.
Gushaka impano mu mirenge yose
Fred Ruterana, umuyobozi wa Future Novelty Company itegura iki gikorwa, yatangaje ko uyu mwaka bagiye kumanuka mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu bashaka impano nshya. Ibi bigamije kwerekana ko imyidagaduro ishobora gushibuka n’ahandi hatari i Kigali.
Impinduka n'udushya muri uyu mwaka:
Icyiciro gishya: Hakuweho icyiciro cy’umufotozi mwiza, gisimbuzwa icy’umuhanzi ukomoka i Rubavu ariko utakihakorera umuziki.
Ibahasha itubutse: Frère Ringuyeneza Vital wa Vision Jeunesse Nouvelle yavuze ko abazatsinda bazahabwa ibihembo bishimishije kurusha iby’umwaka ushize.
Amatora: Guhera ku wa 2 Gicurasi, abanyamakuru bazatoranya abahanzi 5 muri kuri cyiciro (50%), andi 50% akave mu matora yo kuri internet.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimangiye ko ibi bihembo bizaba buri mwaka kugira ngo bafashe abanyempano gukorera amafaranga binyuze mu byo bakora.
Race to Remember 2026: Nsengiyumva Shemu na Ingabire Diane bitwaye neza ku munsi wa mbere
No comments