Ihangana rya Dipolomasi: Perezida wa Taiwan yasubitse uruzinduko rwa Eswatini nyuma yo kwimwa inzira n’ibihugu bitatu by’Afurika

Ihangana rya Dipolomasi: Perezida wa Taiwan yasubitse uruzinduko rwa Eswatini nyuma yo kwimwa inzira n’ibihugu bitatu by’Afurika


Uruzinduko rwari rutegerejweho byinshi rwa Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, muri Eswatini rwasubitswe mu buryo butunguranye, nyuma y’uko ibirwa bya Seychelles, Maurice (Mauritius) na Madagascar byanze ko indege ye inyura mu kirere cyabyo.

Impamvu y’ifatwa ry’iki cyemezo 

Ibi bihugu byo mu Nyanja y'Ubuhinde byasobanuye ko icyemezo cyabyo gishingiye ku kuba bitemera Taiwan nk’igihugu cyigenga, ahubwo biyibona nk’igice cy’u Bushinwa (One China Policy). Kugeza ubu, Ubwami bwa Eswatini ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigitera utwatsi ubu busabe bw'u Bushinwa, kikaba kigikomeje umubano ukomeye na Taiwan.

Gushinjanya hagati ya Taipei n’i Beijing 

Perezida Lai Ching-te, abinyujije ku rubuga rwa X, yashinje u Bushinwa kuba ari bwo bwabyihishe inyuma bukabishishikariza ibi bihugu. Yagize ati: "Umuhate wacu wo kubaka ubucuti hirya no hino ku Isi... ni ntayegayezwa kabona n’iyo haba hari igitutu gituruka hanze."

Ku rundi ruhande, u Bushinwa binyuze ku muvugizi wabo Zhang Han, bwashimye iki cyemezo cy’ibihugu bya Afurika, gusa buhakana ko bwaba bwabyishyizemo igitutu, buvuga ko ari icyemezo bishoyemo byubahiriza ubumwe bw’Abashinwa.

Eswatini yababajwe n’iki cyemezo 

Ubwami bwa Eswatini bwiteguraga kwizihiza imyaka 40 y’ubutegetsi bwa Mswati III ku wa 24 Mata 2026, bwatangaje ko bubabajwe n’iki cyemezo, ariko ko kitazahindura umubano wabyo na Taiwan.

Ese ubona ubu buryo bwo kwima inzira umuyobozi w’igihugu mu kirere ari dipolomasi isanzwe, cyangwa ni ukunyuranya n'amahame agenga ingendo zo mu kirere ku rwego mpuzamahanga?

  Kuva muri Amerika ujyanwa muri RDC: Perezida wa Colombia yategetse ko abaturage be boherejwe i Kinshasa bacyurwa vuba na bwangu 


No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.