Nimusubize amerwe mu isaho!: Igisirikare cy’u Burundi cyabwiye abaturage ko nta mpozamarira y’ibyangijwe n’iturika bahabwa

 

Bujumbura inkongi y'umuriro

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko kidashobora guha impozamarira cyangwa ingurane abaturage bangirijwe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro ryo mu kigo cya 'Base' i Musaga, kigaragaza ko na cyo cyahombye bikabije kandi ko ibikoresho byacyo bitagira ubwishingizi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yakuriye inzira ku murima abaturage benshi bari bategereje ko Leta cyangwa igisirikare bizabafasha gusana inzu n’imodoka byabo byangirikiye muri iri turika ryo ku wa 31 Werurwe 2026.

Ibikoresho byo kurwanya umwanzi ntibishingirwa

Gen. Baratuza yasobanuye ko ibikoresho bya gisirikare, harimo n’inzu zahiye, bitagira ubwishingizi (Insurance), bityo ko nta faranga na rimwe igisirikare giteganya guha abaturage bagezweho n'ingaruka.

Yagize ati: “Ababuze ibyabo, mwumvise ko n’igisirikare cyabuze inzu n’ibikoresho byahiye... Icyo nzi ibikoresho bya gisirikare nta bwishingizi bifite. Ibikoresho bigurwa kugira ngo birwanye umwanzi, none iyo bisohotse nta mwanzi birwanyije? Urumva nta bwishingizi buriho.”

Uyu muvugizi yagiriye inama abaturage yo kujya bishakira ubwishingizi bw’inzu zabo ku giti cyabo, kugira ngo mu gihe gitaha impanuka nk’iyi yongera kuba, bazabone uko bishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Impungenge ku baturage n’imfungwa za Mpimba

Iri turika ryo muri Camp Base ryateye impungenge zikomeye kuko iki kigo giherereye rwagati mu baturage b’i Musaga n’i Kinanira. Usibye ingo z’abaturage, iki kigo kiri hafi cyane ya Gereza ya Mpimba, bivugwa ko ifungiyemo abantu bagera ku 8,000, ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Kuba ububiko bw’intwaro bwari muri kariya gace k’impurirane bituma abantu benshi bibaza niba byari bikwiye ko biba rwagati mu bantu, dore ko byasize abantu 13 bishwe n’abandi 57 bakomereka.

Ingaruka zikomeye kuri Camp Base

Iki kigo cya gisirikare ntabwo cyahombye intwaro gusa, kuko cyarimo:

  • Inzu z’abasirikare zahiye zigatokombera.

  • Imodoka zitwara ibikomoka kuri peteroli (fuel tankers) zangiritse.

  • Ububiko bunini bw’intwaro bwashizemo.


Soma: 

BUJUMBURA: Abantu 13 bamaze guhitanwa n’iturika ry’i Musaga, abasivire nibo bibasiwe cyane

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Inkuru ibabaje i Munyiginya: Umukobwa yaphuye azira umuriro w’amashanyarazi bikekwa ko yatezwe na musaza we

Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bagwiriwe n’icyago, nyuma y’urupfu rw’umukobwa wishwe n’umuriro w’amashanyarazi...

Powered by Blogger.