IBIRYO BY’AMATUNGO MU KAGA: Abasenateri n’ubuyobozi bwa MINAGRI bavuze ku guhenda kw’ibiryo by’amatungo

 



Animal Feed Prices Rwanda 2026


Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda cyane ndetse n’iby’amwe mu matungo bitaboneka, ibintu bishobora kudindiza umusaruro w’ubworozi bugezweho mu Rwanda.

Mu gice cy’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye yagejeje ku Basenateri ibisobanuro bigaragaza ko intandaro y’iki kibazo ari uko umusaruro w’ibigori n’ibindi binyampeke utaragera ku rwego rwo guhaza abantu n’inganda zikora ibiryo by’amatungo icyarimwe.

Ibigori: Intandaro y’izaka ry’ibiciro

Senateri Nsengiyumva Fulgence yagaragaje ko inganda zikora ibiryo by’amatungo zikenera ibinyampeke bingana na 60%, cyanecyane ibigori. Ibi bituma habaho guhangana hagati y’izitunganya ibyo abantu barya n’izitunganya iby’amatungo, bigatuma inganda zidakoresha ubushobozi bwazo bwose.

Kuri iyi ngingo, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu guhinga ibindi bihingwa byunganira ibinyampeke nka binyabijumba, mu rwego rwo kugabanya igitutu kiri ku bigori no kongera uburumbuke bw’ubutaka kuri hegitari.

Imikorere itanoze y’abikorera

Senateri Uwizeyimana Evode yanenze imikorere y’abikorera, atanga urugero rw’aborozi bo mu Karere ka Rubavu bajya gushaka ibiryo by’amatungo i Rwamagana. Yibajije impamvu abashoramari b’i Rubavu badashyira imbaraga mu gukora ibyo biryo hafi y’aborozi, aho guhora bategereje imfashanyo ya Leta.

Ku rundi ruhande, Senateri Mukabalisa Donatille yagaragaje ko inguzanyo zijya mu buhinzi zikiri hasi cyane (kuri 3%), asaba ko Leta yashaka uburyo bworohereza abashoramari kubona amafaranga yo kuzamura uyu mushinga.

Inkwavu na zo ntizibagiwe

Sena yagaragaje ko hari amatungo nk’inkwavu adafitiwe ibiryo byihariye bikorerwa mu nganda, nubwo hari abaturage benshi bazirorera. Minisitiri yavuze ko abaturage batabuzwa korora ayo matungo, ariko ko hagiye kurebwa uburyo abashoramari mu by’ibiryo by’amatungo bashyira hamwe kugira ngo imikorere yabo imenyekane neza, Leta ibashe kubunganira mu bwiza n’ubwinshi bw’ibiryo bakora.

Ingamba nshya za MINAGRI:

  1. Gushyira hamwe kw’abashoramari: Leta yasabye ba nyir’inganda guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo bamenyekane kandi bafashwe kubona inguzanyo.

  2. Guhindura imihingire: Kongera umusaruro kuri hegitari no guhinga ibihingwa bishobora gusimbura ibigori mu biryo by’amatungo.

  3. Ubucuruzi bw’ubwatsi: Hari umushinga wo guteza imbere ubwatsi butanga umukamo buhingwa mu buryo bw’ubucuruzi.

  4. Inguzanyo z’amabanki: Gukomeza ibiganiro n’amabanki kugira ngo inguzanyo zijya mu buhinzi n’ubworozi zizamuke.

Soma: 

AMATEKA MASHYA: SpaceX ya Elon Musk igiye kugurisha imigabane, yiteze agaciro ka Miliyari 1.750$

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Miliyoni 16 Frw ku itike imwe! Ibiciro by’Igikombe cy’Isi cya 2026 byatumbagiye mu buryo buteye ubwoba

Abakunzi b’umupira w’amaguru bateganyaga kuzerekeza muri Amerika, Canada, na Mexique kureba Igikombe cy’Isi cya 2026 baguye mu kantu, nyuma ...

Powered by Blogger.