ISEZERA MU KWANDIKA: Google yasohoye 'AI Edge Eloquent' ihindura amajwi mu nyandiko idafite amakosa

Google AI Edge Eloquent dictation app voice to text 2026


Ikigo cya Google cyasohoye porogaramu nshya y’ubuntu yitwa "Google AI Edge Eloquent," yagenewe ibikoresho bya Apple, ije gukemura ikibazo cy’amakosa yakunze kuranga uburyo busanzwe bwo guhindura amajwi mu nyandiko (Voice Typing).

Iyi porogaramu nshya ntabwo yandika gusa ibyo uvuze, ahubwo ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu gusesengura no kunoza inyandiko, ku buryo isohoka imeze nk’iyandikishijwe intoke n’inzobere.

Ibiranga Google AI Edge Eloquent bitandukanye n’izindi:

  1. Gukuramo amagambo y’udukabyo (Filler words): Iyi porogaramu ifite ubushobozi bwo kumva no gukuraho amagambo nk’aya “um...”, “ah...”, cyangwa amagambo umuntu asubiramo agishakisha icyo avuga.

  2. Gukora bidasaba internet (Offline mode): Nyuma yo kuyimanura mu gikoresho cyawe, ushobora kuyikoresha naho waba udafite internet, uretse gusa mu gihe wifuza gukoresha uburyo buhanitse bwa Cloud Mode bunoza inyandiko kurushaho.

  3. Guhindura imisusire y’inyandiko: Nyuma yo kuvuga, porogaramu ikugira inama yo guhindura ibyo uvuze mo ingingo z’ingenzi (Key points), inyandiko ya kinyamwuga (Formal), cyangwa inyandiko ndende isobanuye neza.

  4. Ibarurashakiro n’imibare: Ibika amateka y’ibyo wanditse, ikakubwira umuvuduko uvugaho (Words per minute) n’umubare w’amagambo yose uvuze.

Icyerekezo kuri Android n’abandi bakoresha ikoranabuhanga: 

Nubwo kugeza ubu iyi porogaramu iboneka ku bikoresho bya Apple (iOS/macOS), Google yemeje ko verisiyo ya Android izasohoka vuba. Ibi bivuze ko mu minsi iri mbere, abakoresha telefone nka Tecno, Samsung, n’izindi na bo bazaba bafite ubu bushobozi bwo kwandika inyandiko ndende batunze agatoke.

Isesengura rya Inganjinews 

Iyi porogaramu ije ari igisubizo ku barimu, abanyeshuri, n’abanyamakuru bakunze kugora ubudatuza n’amasaha menshi bandika ibyo bafashe mu majwi. Muri uyu mwaka wa 2026, ikoranabuhanga riri kutwereka ko "ijwi rishobora gukora akazi k’intoki," bityo bikaduha umwanya uhagije wo gutekereza ku biri mu nyandiko (content) kuruta gutakaza umwanya ku myandikire (typing).


SOMA: INTAMBARA Y’IBIGEGA: Ukraine yarashe icyambu cya Ust-Luga, u Burusiya butakaza 40% by'ubwikorezi bwa peteroli

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.