INTAMBARA Y’IBIGEGA: Ukraine yarashe icyambu cya Ust-Luga, u Burusiya butakaza 40% by'ubwikorezi bwa peteroli
Igisirikare cya Ukraine cyagabye igitero gikomeye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 7 Mata 2026, cyibasira icyambu cya Ust-Luga mu Burusiya, kimwe mu byinjiriza iki gihugu amafaranga menshi aturuka mu bikomoka kuri peteroli byoherezwa mu mahanga.
Iki gitero kije gikurikira urukurikirane rw’ibindi bitero bya drone byibasiye u Burusiya mu mpera za Werurwe, aho icyambu cya Ust-Luga cyarashweho inshuro eshanu mu minsi icumi gusa. Ingaruka z’ibi bitero zikomeje kuba iz’amateka, kuko ubwikorezi bw’amato ya peteroli y’u Burusiya bumaze kugabanukaho 40% mu minsi mike ishize.
Ingingo z’ingenzi z’ibi bitero muri Mata 2026:
I Novorossiysk: Ku wa 6 Mata, Ukraine yarashye ububiko bwa peteroli bwo mu Majyepfo y’u Burusiya, aho ibigega 6 mu birindwi (7) byarangiritse burundu, bigahungabanya imiyoboro itwara ingufu.
Icyambu cya Ust-Luga: Nubwo Guverineri Aleksandr Drozdenko yavuze ko barashe drone 22, Ukraine yo yemeza ko yageze ku ntego yo gukoma mu nkokora ubukungu bw'u Burusiya.
Ibisubizo bya Zelensky: Perezida wa Ukraine yagaragaje ko ibi bitero ari uburyo bwo kwihorera. Ati: “Twiteguye guhagarika ibitero, igihe u Burusiya na bwo butazongera kugaba ibitero byibasira inganda z’ingufu zacu.”
Isesengura rya Inganjinews
Ibi bitero bishobora gutuma ibiciro bya peteroli ku isoko ry’isi bitumbagira cyane. Mu gihe mu muhora wa Hormuz hakiri ibibazo hagati ya Amerika na Iran, isenyuka ry’ibikorwaremezo by’ingufu mu Burusiya rishobora gutuma isi ihura n’ikibazo gikomeye cy’ibura rya lisansi na mazutu. Kuri twe mu Rwanda, ibi bivuze ko tugomba gukomeza kwitegura ihindagurika ry’ibiciro by’ingendo n’ibiribwa bituruka hanze.
SOMA: KWIBUKA 32: RIB yacyebuye abahanzi n’urubyiruko bateshuka mu bihe byo Kwibuka
No comments