Intambara y’ubutasi: Abasirikare ba Israel bashinjwa kugurisha amakuru y’ibanga muri Iran bakoresheje 'Crypto'

 

Abasirikare ba Israel bashinjwa kugurisha amakuru y’ibanga muri Iran bakoresheje 'Crypto'

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Israel na Iran, inzego z’umutekano za Israel (Shin Bet) zashyikirije ubutabera abasirikare babiri bo mu ngabo zirwanira mu kirere (Air Force), bashinjwa gukorana n’ubutasi bwa Iran. 

Ibi bikorwa bije bishimangira uburyo intambara hagati y’ibi bihugu byombi isigaye ibera no mu rwego rw’amakuru y’ibanga.

Amakuru y’ibirindiro agurishijwe amafaranga y’ikoranabuhanga 

Aba basirikare bashinjwa gukoresha imyanya barimo mu bigo bya gisirikare, bagafotora ibikoresho by’intambara n’ibirindiro by’indege, hanyuma bakabyoherereza ubutasi bwa Iran.

 Inyungu bakuragamo yishyurwaga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Cryptocurrency, kugira ngo bitoroha kubakurikirana.

Imbuga nkoranyambaga nk’umutego w’intasi

Inzego z’umutekano zavuze ko kuva intambara ya Gaza yatangira mu 2023, hamaze kugaragara amadosiye asaga 50 y’ubutasi. 

Iran irashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushaka intasi, aho bashuka abasirikare n’abasivili babizeza amafaranga, bakabasaba amakuru asanzwe ariko amaherezo bakabinjiza mu rwego rwo gutanga amakuru y’umutekano ukomeye.

Ingaruka ku mutekano wo mu karere 

Ibi bikorwa bishyize igitutu gikomeye ku nzego z’umutekano za Israel, zisanzwe zizwiho ubuhanga, kuko byerekana ko n’imbere mu gisirikare hashobora kwinjirwa. Ibi bishobora guhindura isura y’intambara ikaba mubi kurushaho mu Burasirazuba bwo Hagati.


 James Swan i Goma: MONUSCO mu biganiro na AFC/M23 ku mahoro ya Congo 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.