Amateka i London: Umunya-Kenya Sabastian Sawe yirutse Marathon munsi y’amasaha abiri, imigabane ya Adidas ihita izamuka

 

Adidas yazamuye imigabane

Umunya-Kenya Sabastian Sawe yanditse amateka mashya mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu muhanda (Marathon), ubwo yegukanaga London Marathon 2026 akoresheje amasaha 1:59:30

Aya mateka ntiyagarukiye mu muhanda gusa, kuko yahise azamura imigabane ya Sosiyete ya Adidas ku kigero cya 1,5% kuri uyu wa Mbere.

Ikoranabuhanga riri mu nkweto ya 'Adizero Adios Pro Evo 3' 

Ibanga riri inyuma y'uyu muvuduko ni inkweto nshya ya Adizero Adios Pro Evo 3. Iyi nkweto ipima garama 97 gusa (ikaba yoroshyeho 30% ugereranyije n'iyayibanjirije), yafashije Sawe kumva afite "ubwisanzure n'uburemere buke" mu birenge. 

Iyi nkweto ifite agaciro k'ibihumbi 500$ (asaga ibihumbi 730 Frw), yerekanye ko ikoranabuhanga mu by'imyambaro rishobora guhindura amategeko y'umuvuduko w'umuntu.

Adidas mu rugamba n'ibindi bigo nka Nike na Puma 

Nyuma y'uko iyi nkweto yambara n'abandi bakinnyi bakomeye nka Yomif Kejelcha na Tigst Assefa, Adidas yongeye kwerekana ko iri imbere mu guhanga udushya. 

Kuzamuka kw'imigabane yayo ku isoko ry'imari n'imigabane kuri uyu wa 27 Mata, kugaragaza icyizere abashoramari bafitiye iri koranabuhanga rishya rya siporo.


 Rwanda Junior Open 2026: Oliver Hancin na Alexandra Talina begukanye icyumweru cya mbere i Kigali 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.