Impano yonyine ntigihagije: Don Jazzy yahishuye icyo apfa na Ayra Starr n'abandi bahanzi ba Mavin Records
Uwashinze inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, Michael Collins Ajereh uzwi nka Don Jazzy, yashyize hanze intandaro y'amakimbirane ahora agirana n'abahanzi areberera inyungu, barimo n’icyamamare Ayra Starr.
Imbuga nkoranyambaga: Ihurizo rikomeye
Mu kiganiro "Who’s In The House", Don Jazzy yavuze ko ikibazo giterwa n'uko abahanzi bashya badashaka gushyira imbaraga mu kwamamaza ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga (Social Media). Yasobanuye ko abahanzi benshi bumva ko impano bafite ihagije kugira ngo indirimbo zabo zikundwe, bityo bagatindiganya (biguru ntege) gushyira ubutumwa kwamamaza ibihangano byabo kuri Instagram, TikTok, na X.
Intambara na Ayra Starr
Don Jazzy ntiyarya iminwa ku bijyanye n'umubano we na Ayra Starr, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ubu. Yavuze ko bahora bashyamirana kubera ko Ayra Starr amubwira ko atari ngombwa kwiyamamaza cyane kuri interineti kuko yumva impano ye ubwayo yivugira.
Don Jazzy yatanze inama ku bahanzi bose, abibutsa ko kwamamaza (Promotion) ari inkingi ya mwamba, kandi ko bakwiye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga kuko ari zo zihuza umuhanzi n’isi mu buryo bwihuse.
Ese ubona Don Jazzy afite amaherere mu gushishikariza abahanzi kwiyamamaza, cyangwa Ayra Starr afite ukuri ko indirimbo nziza yicuruza?

No comments