Beijing Satellite Town: U Bushinwa buri kubaka umujyi wihariye w'ibyogajuru uzaba urimo n'ikoranabuhanga rya 6G


Beijing Satellite Town: U Bushinwa buri kubaka umujyi wihariye w'ibyogajuru uzaba urimo n'ikoranabuhanga rya 6G



Mu gihe ihangana mu isanzure rikomeje gufata intera nshya, u Bushinwa bwafashe umwanzuro wo kubaka umujyi wihariye utazaturmowamo n'abaturage basanzwe, ahubwo wagenewe gusa abahanga n'ibigo bikora ibyogajuru. Uyu mujyi uzwi nka Beijing Satellite Town, uri kubakwa mu gace ka Yongfeng i Beijing, biteganyijwe ko igice cyawo cy'ingenzi kizura mu mpera z'uyu mwaka wa 2026.

Umushinga munini ku buso buhambaye 

Uyu mujyi uzaba wubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 540, uherereye mu Karere ka Haidian hegeranye n'umujyi w’ikoranabuhanga ry’isanzure (China Aerospace City). Intego ni imwe: Guhuriza hamwe urunana rw'abahanga (ecosystem) kugira ngo ibyogajuru bikorwe, bigeragezwe, kandi byoherezwe mu isanzure mu gihe gito kandi ku giciro gito.

Ikoranabuhanga rya 6G n'ibyogajuru bigendera hafi y'Isi 

Uyu mujyi ntabwo ari uwo gukora amabati n'ibyuma gusa; ahubwo ni ihuriro ry'ikoranabuhanga ry'ahazaza:

  • Internet y'ibyogajuru: Kwagura internet igera hose ku Isi binyuze mu isanzure.

  • 6G Technology: Guteza imbere ikoranabuhanga rya 6G rizaba ryihuta inshuro amagana kurusha 5G.

  • Low-Earth Orbit (LEO): Kwibanda ku byogajuru bigendera hafi y'Isi bifasha mu gutanga amakuru yihuse.

Ibigo byigenga nibyo biyoboye urugamba 

Igitunguranye muri uyu mushinga ni uko atari Leta y'u Bushinwa gusa iwurimo. Ubu ibigo byigenga muri u Bushinwa byihariye 60% by’ibyogajuru byose byoherezwa mu isanzure, ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka 10 ishize aho ibi bikorwa byari umwihariko wa gisirikare na Leta.

Ese ubona uyu muvuduko u Bushinwa burimo mu kubaka imijyi y'ikoranabuhanga urabubera inzira yo gusiga Amerika mu bijyanye n'isanzure n'itumanaho rya 6G?

  Hackathon 2026: Abanyeshuri ba RP na REG bahuriye mu rugamba rwo kurwanya abangiza ibikorwa remezo by'amashanyarazi 

No comments

IZIHERUKA

Beijing Satellite Town: U Bushinwa buri kubaka umujyi wihariye w'ibyogajuru uzaba urimo n'ikoranabuhanga rya 6G

Mu gihe ihangana mu isanzure rikomeje gufata intera nshya, u Bushinwa bwafashe umwanzuro wo kubaka umujyi wihariye utazaturmowamo n'abat...

Powered by Blogger.