Imana irinde u Burundi!" Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa bukomeye nyuma y’iturika rya Musaga

 


Nyuma y’ijoro ry’inkeke n’ubwoba mu Mujyi wa Bujumbura bitewe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro mu kigo cya gisirikare cya Musaga, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagize icyo abwira Abarundi n’isi yose.

Iri turika ryabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, ryamaze amasaha menshi ryumvikana mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Inzego z’umutekano n’igisirikare zemeje ko iki kiza cyaturutse ku mpanuka y’amashanyarazi yibasiye ububiko buzwi nka ‘Base’.

Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye

Binyuze ku rubuga rwa X (twahoze tuzi nka Twitter), Perezida Ndayishimiye yihanganishije abaturage bose bagize ibyago muri iri turika, maze asaba Imana kurinda ubusugire bw'igihugu cy’u Burundi muri ibi bihe bikomeye.

“Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare iri muri Zone Musaga... Imana irinde u Burundi.” – Perezida Evariste Ndayishimiye.

Perezida yijeje Abarundi ko inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zicunge umutekano kandi zitabare aho bikenewe hose.

Ingaruka zageze mu baturage: Ibisasu byaguye mu ngo

Nubwo iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Musaga, ibice by’ibisasu byaturikaga byarenze inkuta z’ikigo bigwa mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo n’ahantu harenga ibilometero bitanu (5km) uvuye aho byabereye.

Abaturage bo mu duce twa Kinanira 3 na 4, ndetse n’abo muri Ngagara (Quartier 9), batangaje ko bagezweho n’ibice by’ibiturika byagwaga ku nzu zabo, bituma benshi bava mu ngo zabo bahunga amaguru adakora hasi.

Ibyangijwe n’iri turika

Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana umubare nyawo w’ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa abakomeretse, ariko ibyangijwe mu buryo bw’ibikoresho birimo intwaro zikomeye zari muri ubu bubiko no mu nzu z’abaturage birabarirwa mu madorari ibihumbi n’ibihumbi.

Urusaku rw’ibiturika rwakomeje kumvikana kugeza mu gicuku, bituma Bujumbura irara itagohetse.


Soma: 

Paniki i Bujumbura nyuma y’iturika rikomeye mu kigo cya Gisirikare cya Musaga (Amakuru Agezweho)

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.