Paniki i Bujumbura nyuma y’iturika rikomeye mu kigo cya Gisirikare cya Musaga (Amakuru Agezweho)
Umujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, waraye mu mworera n’akavuyo kenshi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye mu kigo cya gisirikare cya Musaga.
Iri turika ryibasiye ububiko bukuru bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi (FDNB), bituma ibisasu byari birimo bitangira gusandara mu bice binyuranye by’umujyi, ibintu byateye ubwoba bukomeye n’ihungabana mu baturage baturiye icyo kigo.
Intandaro y’iri turika: Ni amashanyarazi?
Mu gihe amashusho yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umwotsi mwinshi upfupfunuka ndetse n’urusaku rw’ibiturika, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, yahise atanga ibisobanuro by’ibanze.
Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, Baratuza yavuze ko iri turika ritatewe n’igitero cyangwa ikindi gikorwa kigambiriwe, ahubwo ko byaturutse ku mpanuka y’amashanyarazi.
"Impanuka ikomeye y’amashanyarazi mu bubiko bw’intwaro i Musaga ni yo ntandaro y’iturika riri kuba i Bujumbura," – Gaspard Baratuza.
Akavuyo n’ubwoba mu baturage
Ibisasu byaturikaga muri ubu bubiko ntabwo byagumye hamwe, kuko bimwe byagendaga bisandara mu nkengero z’ikigo cya Musaga. Ibi byatumye abaturage bakizwa n’amaguru, bava mu ngo zabo bahunga umuriro n’umwotsi byari byuzuye ikirere.
Kugeza ubu, inzego zishinzwe ubutabazi n’izimya-muryo zahise zerekeza ahabereye ibi biza kugira ngo zikumire ko umuriro wakwambuka ukagera mu ngo z’abaturage.
Inama z’Igisirikare ku baturage
Ubuyobozi bw’ingabo bwatanze ihumure ariko busaba abaturage kuba maso:
Kutegera ahabereye iturika: Abaturage basabwe kwitaza ibice bikikije ikigo cya Musaga kugeza igihe ibintu biza kugarukira mu muvuduko usanzwe.
Gutuza: Nubwo ibisasu byasandaye mu mujyi, basabwe gutuza no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano.
No comments