Ihurizo rikomeye: Kuki Iran yanze kwitabira ibiganiro na Trump muri Pakistan? Dore impamvu 4 zibigizemo uruhare

Ihurizo rikomeye: Kuki Iran yanze kwitabira ibiganiro na Trump muri Pakistan?


Mu gihe isi yose yari ihanze amaso umujyi wa Islamabad muri Pakistan nk’ahashobora kubera amasezerano y’amateka, inkuru iturutse muri Al Jazeera (AJB) ivuga ko Iran yateye utwatsi ubutumire bwa kabiri bwa Amerika. Ibi bije nyuma y’amasaha make Perezida Trump atanze gasopo ko "igihe cy’imikino cyarangiye."

Kuki Iran yanze kwicara ku meza y’ibiganiro?

Ubutegetsi bwa Tehran bugaragaza ko Amerika itataye ku mahame y’ibiganiro byubaka, bushingiye kuri izi ngingo:

  1. Ibisabwa na Amerika bitarimo ubwenge: Iran ivuga ko ibyo Washington ishaka ari "ibintu birenze urugero kandi bitajyanye n’ukuri" (excessive and unrealistic), bityo ko nta kintu cyatuma babyemera.

  2. Kuvuguruzanya kwa Amerika: Tehran ishinja Amerika guhindura imyanzuro buri kanya no kuvuguruzanya hagati y’ibyiciro by’ibiganiro, bituma batagirirwa icyizere.

  3. Iyatwa ry’amazi (Blockade) nka gusembura: Iran ivuga ko Amerika idashobora kuvuga iby'amahoro mu gihe igikomeje gufunga inzira z'amazi (Naval Blockade). Kuri Iran, ibi ni ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

  4. Kuganira bahanzweho imbunda: Intumwa za Iran zashimangiye ko zidashobora kuganira mu gihe zicyugarijwe n'ibihano by'uburyo bwose. Basabye ko Amerika ibanza gukuraho iryo fungwa ry’amazi (blockade) mbere y’uko basubira ku meza y’ibiganiro.

Iri rero ni ihurizo rikomeye kuri Perezida Trump, wasezanyije ko niba "DEAL" itabonetse agiye kurimbura ibikorwaremezo bya Iran.

Ese ubona Amerika izakubita inyuma ikuraho "blockade" kugira ngo ibonane na Iran, cyangwa ibi bimenyetso birerekana ko intambara itakiri kure?

No comments

IZIHERUKA

Ihurizo rikomeye: Kuki Iran yanze kwitabira ibiganiro na Trump muri Pakistan? Dore impamvu 4 zibigizemo uruhare

Mu gihe isi yose yari ihanze amaso umujyi wa Islamabad muri Pakistan nk’ahashobora kubera amasezerano y’amateka, inkuru iturutse muri Al Jaz...

Powered by Blogger.