Igisubizo cya Polisi kuri motari b’Abarundi: ACP Rutikanga yavuze icyo bagomba gukora kugira ngo basubire mu kazi

Burundian Refugees Motorcyclists Rwanda Police 2026


Bamwe mu mpunzi z’Abarundi batunzwe n’umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Rwanda, baratangaza ko babayeho mu buzima bukomeye nyuma y’uko iminsi y’agaciro k’impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) yarangiye, bigatuma bahagarikwa mu kazi.

Aba bamotari bavuga ko ubu batagishobora gushaka ibitunga imiryango yabo kuko batinya gufatwa n’inzego z’umutekano, dore ko impushya bakoreshaga zari izo mu gihugu cyabo cy’u Burundi zitarahindurwa ngo zihabwe agaciro mu Rwanda cyangwa ngo bahabwe izo mu Rwanda.

Impungenge z’abamotari

Aba bamotari barasaba Polisi y’u Rwanda kuborohereza mu buryo bwihariye, bakaba bahabwa uburenganzira bwo gutwara binyuze mu mpushya zemewe mu Rwanda badaciye mu nzira ndende ishobora kubatwara igihe kirekire mu gihe inzara ibugarije.

Bagaragaza ko umwuga wo gutwara moto ari wo nkingi ya mwamba ibafasha kwiteza imbere no kudategera amayira imfashanyo, bityo ko guhagarara kw’akazi kabo ari imbogamizi ku mibereho yabo ya buri munsi.

Igisubizo cya Polisi y’u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na TV na Radio One, yagaragaje ko amategeko y’umuhanda agomba kubahirizwa n’umuntu wese uwukoresha, hatitawe inkomoko ye.

ACP Rutikanga yavuze ko kugira ngo aba bamotari bakomeze akazi kabo, bagomba gukora ibizamini nk’abandi bose kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga zitangwa na Polisi y’u Rwanda. Ibi bivuze ko nta buryo bwihariye bwo guhabwa izi mpushya buhari uretse kunyura mu nzira zisanzwe ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Inama ku bamotari b’impunzi

Inzego z’umutekano zirakangurira abantu bose gushaka ibyangombwa kare, bakirinda gukora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko bishobora kubashyira mu bindi bibazo by’amategeko.


Soma: 

Nimusubize amerwe mu isaho!: Igisirikare cy’u Burundi cyabwiye abaturage ko nta mpozamarira y’ibyangijwe n’iturika bahabwa

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.