IBICIRO BYA PETEROLI BYAZAMUTSE: Lisansi yageze kuri 2,303 Frw, RURA itangaza n’ibiciro bishya by’ingendo

 

Rwanda Fuel Prices Increase April 2026 RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bizamuka mu buryo bugaragara, aho litiro ya Lisansi yageze kuri 2,303 Frw ivuye kuri 1,989 Frw.

Iri zamuka rya 314 Frw kuri lisansi na 257 Frw kuri mazutu (ubu iri kuri 2,205 Frw), rishingiye ku ihungabana rikomeye ry’isoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati imaze iminsi 34.

Ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi n’Intara

Hashingiwe kuri iri zamuka rya peteroli, RURA yavuze ko n’ibiciro by’ingendo rusange (Bus) bigomba guhinduka guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026:

  • Mu Mujyi wa Kigali: 59.28 FRW kuri kilometero (ku mugenzi).

  • Mu Ntara: 41.58 FRW kuri kilometero (ku mugenzi).

RURA yagiriye inama abaturarwanda kugabanya ingendo zitari ngombwa no gukoresha imodoka rusange kugira ngo bagabanye ikoreshwa rya peteroli muri ibi bihe bitoroshye.

Isesengura: Leta yagerageje kugoboka abaturage

N’ubwo Abanyarwanda babona ibiciro byazamutse, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasobanuye ko Leta yashyizemo ingamba kugira ngo ingaruka zibe nke.

Ati: “Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga mu kwezi gushize byazamutse hejuru ya 60%, ariko mu Rwanda byazamutseho nka 13% gusa. Bivuze ko hari ingamba ziri gufatwa ngo ingaruka zibe nke, ariko ntaho twazihungira zigomba kubaho.”

IbicuruzwaIgiciro gishya (4 Mata)Igiciro gicuye (5 Werurwe)Impinduka
Lisansi (Petrol)2,303 Frw1,989 Frw+ 314 Frw
Mazutu (Diesel)2,205 Frw1,948 Frw+ 257 Frw

Gasopo ku bacuruzi

Minisitiri Sebahizi yaburiye abacuruzi bashaka kwitwaza iri zamuka ngo bahende abaturage ku bindi bicuruzwa nk'ibiribwa. Yashimangiye ko izamuka rya 13% rya peteroli ridakwiye gutuma ibiciro by'ibindi bicuruzwa bitumbagira ku buryo bw'umurengera, asaba buri wese gushyira mu gaciro akurikije ubushobozi bw'Abanyarwanda.


Soma: 

GASOPO KURI BA RUSAHURIRAMUNDURU: Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatanze integuza ku bazamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

AMAFARANGA ARAGABANUTSE: Itegeko rishya rya Ejo Heza rishyizweho ngo rifashe ingo guhangana n’ubukungu

  Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imaze gutora itegeko rishya ryemera ko abanyamuryango ba gahunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire, ...

Powered by Blogger.