GUKORA 24/24: Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimangiye ko nta tegeko ribuza abantu gukora nijoro

PM Justin Nsengiyumva 24/7 Work Policy Rwanda
 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Leta ishyigikiye ko abantu bakora amasaha 24 kuri 24 (24/7) kugira ngo biteze imbere, ariko asaba abaturage kumenya gutandukanya igihe cy’akazi n’igihe cy’ibirori bigeza mu rukerera.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko nta tegeko na rimwe mu Rwanda ribuza uwo ari we wese cyangwa uruganda gukora nijoro, ahubwo ko icyo Leta itandukanya na byo ari umuco wo kumara amasaha menshi mu tubari, bikaba byadindiza umusaruro w’igihugu.

Akazi ni 24/24, ariko inzoga si 24/24

Dr Justin Nsengiyumva yasobanuye ko gukora ijoro n’amanywa ari inkingi ya mwamba mu kubaka ubukungu bw’igihugu butajegajega, ariko anenga abantu bamara igihe cyabo mu businzi.

Yagize ati: “Nta tegeko rihari ribuza uwo ari we wese kuba yakora nijoro, nta tegeko rihari ribuza uruganda kuba rwakora nijoro. Ikintu tudakwiye kwishimira, ni ukuvuga ngo dukwiye kunywa inzoga kuva Saa Kumi tuvuye mu kazi, kugeza ejo Saa Kumi za mugitondo.”

Isesengura: Intego yo kuzamura umusaruro

Ubu butumwa bugaragaza umurongo wa Leta y’u Rwanda wo gushishikariza abantu (cyanecyane urubyiruko n’abashoramari) kubyaza umusaruro amasaha yose y’umunsi. Ibi bije mu gihe u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu mishinga migari nka G2P Energy na Teleperformance iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, inzego zose zikaba zisabwa gukora cyane kugira ngo zihangane n’ihindagurika ry’ubukungu bw’isi.

Kuba Minisitiri w’Intebe ashimangira ko nta muntu ubujijwe gukora nijoro, bivuze ko amashanyarazi n’umutekano bihari kugira ngo ababishaka babyaze umusaruro iryo joro.

Soma: 

INAMA Y’ABAMINISITIRI: Dore imyanzuro ikomeye yafatiwe mu Rugwiro kuri uyu wa Kane

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.