Chancelier Friedrich Merz: Iran yasuzuguje Amerika, yatumye itaha zimyiza imoso mu biganiro bya Pakistan

Chancelier Friedrich Merz na Trump


Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yashyize hanze amakuru akomeye kuri politiki mpuzamahanga, avuga ko ubuyobozi bwa Iran bwatesheje agaciro Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu biganiro by’amaharo byabereye i Islamabad muri Pakistan.

Urugendo rwa J.D Vance rwataye agaciro 

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri i Marsberg kuri uyu wa 27 Mata 2026, Merz yavuze ko Iran yagaragaje ubumenyi buhambaye mu gukinisha Amerika. 

Yatanze urugero kuri Visi Perezida wa Amerika, J.D Vance, waba warakoze urugendo rwa kure ajya muri Pakistan kuganira n'ubuyobozi bwa Iran (by'umwihariko ingabo za IRGC), ariko akaza gutaha nta cyo agezeho.

Umwuka mubi hagati ya Trump na Merz 

Chancelier Merz ntiyaripfana, kuko yanagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo Perezida Donald Trump yinjiye mu ntambara yo muri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, atabanje kugisha inama inshuti ze z’u Burayi. 

Merz yavuze ko iyo aza kumenya ko iyi ntambara izatinda ikamara ibyumweru birenze bitandatu, aba yarabwiye Trump mu buryo bukomeye kurushaho ko atabyemeye.



 Intambara y’ubutasi: Abasirikare ba Israel bashinjwa kugurisha amakuru y’ibanga muri Iran bakoresheje 'Crypto' 


No comments

IZIHERUKA

Amasezerano ya Kinshasa na AFC/M23 atangiye kujya mu rujijo: Irekurwa ry’imfungwa ritarubahirizwa

Nyuma y’iminsi icumi hashyizwe umukono ku masezerano agamije kugabanya umwuka mubi hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Con...

Powered by Blogger.