Nyuma y’uburwayi bukaze: Céline Dion agiye kugaruka mu bitaramo mpuruza i Paris
Nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’uburwayi bw’indwara idasanzwe izwi nka Stiff Person Syndrome (SPS), umuhanzi w’ijwi rya zahabu ku Isi, Céline Dion, agiye kugaruka mu bitaramo bikomeye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Ibi bitaramo byitezwe hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026, bije ari igisubizo ku bakunzi be bari bamaze igihe bafite impungenge ku buzima bwe n’ejo hazaza he mu muziki.
Guhigura umuhigo wa 2020
Ibi bitaramo bifite intego yo guhigura umuhigo Céline Dion yari afite mu mwaka wa 2020, ubwo yari yarateguye kuzenguruka Isi yamamaza album ye yise ‘Courage’. Icyo gihe, gahunda ze zakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, nyuma aza guhura n’ibibazo by’ubuzima mu 2022 byatumye amara imyaka ine yivuza.
Paris La Défense Arena: Urubuga rw’ibihangange
Céline Dion ategerejwe mu nyubako y’amateka ya Paris La Défense Arena, ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40. Iyi nyubako iherutse kwakira ibindi bihangange ku Isi nka Taylor Swift na Kendrick Lamar, ikaba ari yo hantu honyine hashobora kwakira urugwiro rw’abafana ba Céline banyotewe no kumubona nyuma y’igihe kirekire.
Twibuke ko uyu muhanzi aheruka kugaragara aririmbira i Paris mu birori byo gufungura Imikino ya Olimpiki mu 2024, aho yerekanye ko nubwo uburwayi bwamuzahaje, ijwi rye ricyari rya rindi ritangaza benshi.
Ibikwiye kumenywa kuri Céline Dion (Imyaka 45 mu muziki):
Uyu muhanzi w’imyaka 57 amaze gushyira hanze imiziki y’uburyo bwose:
Album 15 mu rurimi rw’igifaransa.
Album 12 mu rurimi rw’icyongereza.
Yagaragaye muri filime 13 zikomeye.
Yatangiye umuziki afite imyaka 12 gusa mu 1980.
Ibi bitaramo byo mu 2026 bishobora kuzaba bimwe mu byandika amateka akomeye mu buzima bwa Céline Dion, byerekana ko "ubutwari" (Courage) yiririmbiye abufite koko no mu buzima busanzwe.
No comments