Umutekano wakakijwe mu Mujyi wa Kampala mbere y'uko umunsi w'amatora ugera.



 Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yemeje ko umutekano watangiye gukazwa mu Murwa Mukuru Kampala, ariko amara abaturage impungenge ko badakwiye kubigiraho ikibazo.

Kongera kugaragara kw’Ingabo za UPDF ku mihanda bibaye mu gihe Uganda yitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Mbere yayo, UPDF yakajije umutekano muri uyu mujyi nk’uburyo bwo gukomeza kubungabunga ituze rya rubanda.

Col Magezi yemeje ko gucunga umutekano byongerewe agira ati “Patrouille zatangiye mu murwa mukuru ariko nta mpamvu yo kugira impungenge. Umutungo wa Leta n’uw’abikorera uzakomeza kurindwa uko bishoboka kose.”

Yavuze ko n’ibyaha bishobora kuba muri ibi bihe bizitabwaho hisunzwe icyo amategeko ya Uganda ateganya.

Yavuze ko ku bufatanye na polisi izi ngabo zashyizwe ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubungabunga ituze n’umutekano by’abaturage no kugira ngo umutekano ube wizewe mu bihe by’amatora.

Yongeye gushimangira ko inzego z’umutekano zifite intego yo kubahiriza amategeko mu gihe zikumira ibikorwa by’urugomo, iby’iterabwoba n’ibindi byakorwa n’abanyapolitiki cyangwa n’abashyigikiye n’ibindi byaha.

Ati “Ntidufata ibikorwa by’urugomo byakorwa n’abanyapolitiki bamwe n’ababashyigikiye nk’ibintu byoroheje.”

Iminsi yo ku wa 15 no ku wa 16 Mutarama 2025 muri Uganda izaba ari iy’ikiruhuko rusange kugira ngo abaturage bose babone amahirwe yo kwitabira amatora.

Komisiyo y’Amatora muri Uganda yagaragaje ko imyiteguro iyigeze kure, ndetse irimo kohereza ibikoresho bizifashishwa mu matora mu gihugu hose mbere y’umunsi w’itora.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.