Tom Close yagaragaje uko abona ubuhanga bw'umuhanzi Element.
Tom Close uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda yahamije ko Element EleéeH ari we muhanzi utanga icyizere cyo kuba ikirangirire mu muziki w’Isi.
Ibi Tom Close yabigarutseho nyuma y’uko uyu musore yegukanye igihembo cya AFRIMA nk’umuhanga mu gutunganya imiziki muri Afurika witwaye neza mu 2025.
Uretse kuba yegukanye iki gihembo, Element EleéeH ni umwe mu bataramiye abitabiriye ibi birori, amashusho ye ari kuririmba akaba ariyo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na Tom Close.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona uko Element EleéeH yitwaye, Tom Close yagize ati “Uyu niwe Munyarwanda wa mbere uzaba ikirangirire ku Isi.”
Iki gihembo Element yegukanye agikesha indirimbo ye “Tombe” yanikoreye. Yahigitse abarimo Tempoe wakoze ‘With You’ ya Davido na Omah Lay, Hezer wakoze ‘Diplomatico’ ya El Grande Toto na Progrex wakoze Laho ya Shallipopi, bari bahanganye.
Element yatsinze kandi abarimo Davinci wakoze ‘Super Homem’ ya Liliany, Jazzworx wakoze ‘Bengicela’ ihuriwemo n’ibyamamare muri Afurika n’abandi banyuranye.
Element EleéeH yari ahatanye no mu gihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Uburasirazuba. Aha na ho Element yaserukanye indirimbo ‘Tombe’.
Uyu musore umaze kubaka izina mu gutunganya imiziki yari anahatanye mu kindi cyiciro cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo.
Ku rundi ruhande, Israel Mbonyi yari ahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe Dorcas na Vestine bo bahatanye mu cyiciro cy’abagore bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


No comments