IShowSpeed wasuzuguriwe muri Algeria yahavuye shishi itabona



Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. uzwi ku mazina ya IShowSpeed ari na yo akoresha cyane ku mbuga nkoranyambaga, yasuzuguriwe muri Algeria aterwa amacupa n’abafana asohoka muri stade shishi itabona adakoze ibyamujyanye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, ni bwo IShowSpeed yakomereje urugendo rwe rwo gusura ibihugu byo muri Afurika muri Algeria by’umwihariko mu Mujyi wa Alger.

Mu byo yagombaga gukora muri iki gihugu n’aho yagombaga gusura, byari biteganyijwe ko azajya mu mujyi wa Baraki kuri Nelson Mandela Stadium agakurikira umukino wa nyuma wa Super Cup wahuje MC Alger na USM Alger.

Mbere y’uko yinjira muri stade yabanje kwizeza abari bari kumukurikira mu buryo bw’ako kanya ‘Live’ ko agiye kubereka umukino, ariko agaragaza ko akonje ashaka icyayi gishyushye.

Abo yegereye ngo bamufashe yasanze batumva Icyongereza, arabyirengagiza arakomeza agana muri stade hasi, aho abafana barimo bamureba bose, abanza ku gice cyariho aba MC Alger.

Akihagera batangiye kumuvugiriza induru ndetse bamutera n’amacupa y’amazi, abarimo bamuyobora bamubwira ko yajya ku bafana ba USM Alger ko ari bo bari bumwakire neza bakeka ko wenda biri guterwa n’umwambaro w’umweru yambaye ujya gusa n’uwo mukeba yambara.

Abamubwiye ko ikibazo ari umwambaro yabasubizaga ko yambaye “umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Algeria, bakwiriye kuba banyakiriye bose. Sinzi icyo bari kumpora.”

Ku rundi ruhande yagiyeho na rwo bamuteye amacupa, ahita abwira abamurinze ko bagomba gusohoka aho byihuse bagataha, nubwo bifuzaga kureba umukino. Rudy [umwe mu bamurinda] yakomezaga kumubwira ko bamukunda, na we amusubiza ko ari bo ari we bakunda [Rudy] kuko we [IShowSpeed] bamwanze

Bamubwiye ko ikindi aba bafana badakunda ari umuntu ubafata amashusho, ikaba ari yo mpamvu batamushakaga. Yabyamaganiye kure kuko n’ubundi amashusho utayakumira ku mukino.

Ati “Niba badakunda umuntu ubafata amashusho se baza muri stade gute? Cyangwa basanze mfite inyota bashaka kumpa amazi? Uyu ni umukino na televiziyo y’igihugu iri kwereka, kuki yo batayiteye amazi?"

"Ahubwo ntabwo bankunze kuko nta kaze bampaye, dutahe tuve hano. Nagize umunsi mwiza ndi kuganira n’abakunzi banjye ariko ni uko birangiye nta kundi."

Nyuma y’iminota mike ajyanwe mu mwanya w’icyubahiro na ho bagatangira kuhatera amazi, yahise asohoka hanze akuraho n’amashusho yarimo yereka abamukurikira.

IShowSpeed wanyuraga mu nzira zitandukanye asangamo bamwe bamubwira amagambo agaragaza irondaruhu, yanyuze mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika mbere yo kugera muri Algeria. Ibyo birimo Afurika y’Epfo, u Rwanda, Zimbabwe, Kenya, Ethiopia n’ibindi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.