Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo y’ahazubakwa gare ya Nyabugogo



Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo y’ahazubakwa gare ya Nyabugogo, ariko usaba Komisiyo Ishinzwe Ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, kuwukorera ubuvugizi ku bijyanye n’uwo mushinga ukihutishwa kuko hari amasezerano agomba gushyirwaho umukono hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Banki y’Isi.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka wa 2025 ikazarangira mu 2027, ariko kuri ubu iyo mirimo ntiratangira.

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta basuraga Umujyi wa Kigali, babajije impamvu hari imishinga ikomeje kudindira, indi irimo n’uwo kubaka gare nshya ya Nyabugogo igatinda gushyirwa mu bikorwa.

Nko muri raporo y’Umujyi wa Kigali w’ibyakozwe mu mezi atandatu ashize y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, hagaragaramo amasoko arenga atatu arebana n’ibikorwa by’umushinga wo kubaka Gare ya Nyabugogo yagize imbogamizi.

Ni imbogamizi zishingiye ku masezerano agomba gusinywa hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Banki ya Kigali izawutera inkunga kugira ngo ibikorwa bitangire gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, yavuze ko uyu mushinga watinze kuko hari amasezerano Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itarasinyana na Banki y’Isi izatera inkunga uwo mushinga.

Yagize ati “Inyigo yayo yararangiye, iyo ni yo yagombaga gutuma tugera ku mafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga […] twasabye ko MINICOFIN idufasha ku kijyanye n’amasezerano dutekereza ko mu biganiro byagiye biba, ari naho tuvuga ko mwazadufasha kugira ngo bikemuke. Ntabwo ntekereza ko banga gusinya ahubwo haba hari ibintu bitarahuzwa neza kugira nko ku rwego rwabo kugira ngo babashe kudufasha bikanatugiraho ingaruka.”

Biteganyijwe ko nta gihindutse ayo masezerano hagati ya MINECOFIN na Banki y’Isi, azashyirwaho umukono muri Mutarama 2026.

Hazahita hatangira gutangwa amasoko ku bazashyira mu bikorwa uwo mushinga, ibishobora gutwara amezi nibura 10, bivuze ko mu Ukwakira 2026 ryaba ryabonye uritsindira mu gihe biteganyijwe ko muri 2027 ari bwo hazatangira imirimo.

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko mu gihe byagenda neza, muri Mutarama 2027 ari bwo hazatangira gahunda yo gukora inyigo yimbitse y’ubwubatsi no gutangira imirimo yo kubaka ku muntu uzaba yatsindiye isoko ryo kubaka gare nshya kandi igezweho.

Mu gihe byagenda neza, imirimo yo kubaka biteganyijwe ko izamara imyaka ibiri ku buryo yaba yamaze kuzura mu 2029.

Gare ya Nyabugogo ni yo ikoreshwa cyane mu gihugu kuko ihuza abaturuka mu ntara zose no mu yindi mijyi ikomeye mu karere nka Kampala muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Dar es Salaam muri Tanzania na Bujumbura mu Burundi iyo umubano umeze neza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko bimwe mu bibangamira imitangire ya serivisi muri Gare ya Nyabugogo birimo kuba iri ku buso buto ku buryo ihoramo umubyigano w’imodoka n’abagenzi.

Igishushanyo mbonera giteganya ko Gare ya Nyabugogo izavugururwa, ishyirwe ku rwego mpuzamahanga ku buryo izakira abagenzi bakanyurwa nk’uko bigenda iyo bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Isi.

Mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali ndetse hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo izatwara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150$.

Mu bintu by’ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk’aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z’umutekano, aho kuruhukira n’ibindi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.