Rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yongeye amasezerano kugeza mu 2031
Rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal ukina anyuze mu mpande, Bukayo Saka, yemereye iyi kipe kuyongerera amasezerano azamugeza mu 2031.
Bukayo Saka ni umwe mu bakinnyi bafasha Arsenal kuva mu 2018 yazamurwa mu ikipe nkuru. Yari afite amasezerano azamugeza mu 2027.
Ibiganiro by’impande zombi byarangiye byemejwe ko agomba gukomeza kuyikinira nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Athletic.
Uyu mukinnyi agiye gushyira umukono ku masezerano mashya mu mushinga iyi kipe ifite wo kugumana abakinnyi beza ifite.
Gabriel Magalhães, Eberechi Eze na Riccardo Calafiori bazageza mu 2029, William Saliba, Martin Zubimendi, Viktor Gyökeres, Ethan Nwaneri, Myles Lewis-Skelly na Noni Madueke bazageza mu 2030.
Hari kandi Cristhian Mosquera na we ufite amasezerano azageza mu 2030 ariko ashobora kongerwaho umwaka umwe, we na Bukayo Saka bakaba ari bo bazaba bafite amasezerano y’igihe kirekire kurenza abandi muri iyi kipe.
Bukayo Saka amaze kugira uruhare mu bitego 105 muri Shampiyona y’u Bwongereza. Yinjije ibitego 57, atanga imipira 48 ivamo ibindi, agahigo asangiye na Cesc Fàbregas kuba barabikoze batarageza imyaka 25.
Kugeza ubu Arsenal yerekeje amaso ku Gikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49, ikarusha Manchester City iyikurikiye amanota atandatu.
Usibye mu gihugu imbere, iyi kipe iri ku mwanya wa mbere muri UEFA Champions League n’amanota 18, mu mikino itandatu imaze gukina itaratsindwa n’umwe.

No comments