Nyamasheke haravugwa inkuru y'umwana wished murumuna we umukubise isuka.



Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Nyamasheke, mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi Umurenge wa Shangi, kuri uyu wa 10 Mutarama 2026 yishe murumuna we w’imyaka itatu atabigambiriye.

Amakuru avuga ko ku isaha ya saa saba n’iminota 35 ni bwo aba bana bombi bavanye isuka mu rugo bagiye gucukura ifuku, maze ubwo uyu mwana w’imyaka irindwi yarimo acukura yamanuye isuka atarebye ko murumuna we yashyizeho umutwe aramutema.

Bikimara kuba umwana yahise ahamagara ababyeyi avuga uko bigenze, ababyeyi bihutana uwatemwe kwa muganga apfira mu Bitaro bya Bushenge.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.