Raporo ya ONU: M23 irimo gushinga ubutegetsi bwigenga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo

 


Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ONU, zasohoye raporo y’ibanze ivuga ko Umutwe wa M23 urimo gushinga ubutegetsi bwigenga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo mu gihe hari ibiganiro by’amahoro ya Doha na Washington.

Muri raporo ya Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2025, uruhande rw’Ihuriro AFC/M23 ntirugaragaramo icyakoze yigeze gutangaza ko nta mugambi ifite wo gushinga Leta yigenga cyangwa gucamo Congo kabiri.

Iyi raporo ivuga ko ibintu byarushijeho kumera nabi mu mezi ashize kuko ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23 bagiye bashinjanya kugabanaho ibitero mu buryo bunyuranyije n’ubwumvikane bwo guhagarika imirwano bwari bwagiye bugerwaho.

Iyi raporo ivuga ko AFC/M23 ishaka kuba ubundi butegetsi bubangikanye n’ubwa Leta ya Congo, ishyiraho inzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza, iz’imisoro, n’inzego z’umutekano bisa nko kurema ibikorwa bya Leta.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.