Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ya King James akuramo agatubutse

 


Bruce Melodie yahishuye uko indirimo izwi nka ‘Yantumye’ ya King James yamuhesheje agatubutse ubwo abo yari yagiye kuririmbira bari bazi ko ari we nyirayo .

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, avuga ko yabikoreye mu kiraka yari yabonye, nyamara abamutumiye bitiranyije indirimo ze.

Yagize ati “Hari umuryango wantumiye wishyuye n’amafaranga menshi, wanatumiye Elion Victory. Turacuranga ariko Yantumye igezweho, umubyeyi wo muri urwo rugo arambwira ati ‘nizere ko ari wowe waririmbye Yantumye.”

“Ndamubwira nti ‘si njye ariko ndayizi. Mbanza nihina ku ruhande mpampagara King James ntiyitaba kuko numvaga arahita angeraho cyangwa abandi bakabimubwira. Narabanje ndakebaguza ubundi ndayiririmba, wa mubyeyi arishima cyane ampa n’agahimbazamusyi.”

Bruce Melodie yakomeje agaragaza ko King James ari umwe mu bahanzi b’intangarugero wakoze indirimbo nyinshi ndetse zigakundwa cyane.

Ati “Ari mu bantu batanze urugero ko umuziki uwutunganya ugasohoka unoze. Twarahuye ndabimubwira nti ‘ntuzabyumve ngo ugire ngo barabeshya, byabayeho rimwe ariko ntabwo bizongera.”

Muri iyi minsi, Bruce Melodie ari kubica mu ndirimbo Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Brown Joel wo muri Nigeria. Kuri YouTube imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni ebyiri mu gihe kitageze no ku cyumweru.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.