Amerika yarekuye Abarusiya bari mu bwato iherutse gufata



Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarekuye Abarusiya babiri bari mu itsinda ry’abari batwaye ubwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli bivuye muri Venezuela Washington yari iherutse gufata.

Ku wa 7 Mutarama 2026 ni bwo Amerika yatangaje ko yafashe ubwato bubiri bunini bwari butwaye peteroli buriho amabendera y’u Burusiya na Panama.

Ubwato bwafashwe bwa mbere ni ubwitwa Bella-1 bwariho ibendera ry’u Burusiya, bwafatiwe mu Nyanja ya Atlantique. Byavuzwe ko Bella-1 yahinduriwe izina yitwa Marinera kugira ngo Venezuela ijijishe.

Ni ibikorwa byari bigamije gushyira igitutu kuri Venezuela, by’umwihariko mu guhagarika kohereza peteroli mu mahanga kandi iki gihugu cyarafatiwe ibihano.

Kurekura aba bantu ni icyemezo cyafashwe na Donald Trump mu kubahiriza ubusabe bw’u Burusiya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya rirakomeza riti “Twakiriye neza iki cyemezo ndetse dushimira ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ubwato bwariho ibendera ry’u Burusiya bwarimo itsinda ry’abantu 28 babukoraho barimo Abarusiya babiri, Abanya-Ukraine 17, Abahinde batatu n’abandi batatu bo muri Georgia.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.