Ibyabaye kuri Venezuela biratwigisha gufatanya mu Karere k'Ibiyaga bigari
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye kuri Venezuela ari isomo rikomeye ku Banyafurika, ribibutsa akamaro ko kwishyira hamwe no gushyira imbere umutekano w’umugabane wa Afurika mu buryo bufatika.
Daily Monitor yatangaje ko ibyo Perezida Museveni yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ubwo yari abajijwe ku masomo yasizwe n’ibyabaye kuri Venezuela, Perezida Museveni yavuze Abanyafuruka muri rusange bakwiye kubyigiraho gufatanya no kwishyira hamwe by’umwihariko kw’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kuko ari byo byatuma hubakwa ubushobozi bwo kwirinda ibitero bagabwaho ibyo ari byo byose.
Museveni yavuze ko ibyabaye kuri Venezuela bigaragaza icyuho Afurika igifite mu bijyanye n’umutekano, kuko Amerika yagabye igitero inyuze mu nzira zitandukanye zirimo mu mazi, ku butaka no mu ikirere.
Ati “Mushobora kumva icyuho ndi kubabwira uyu munsi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba igitero cyo ku butaka, mu mazi no mu kirere nyamara Abanyamerika y’Epfo nta bushobozi bufatika bwo kurwanira mu mazi bafite.”
Perezida Museveni yagaragaje ko ibyo bisaba ubufatanye kugira ngo ubwo bushobozi bwubakwe ku buryo na Afurika ikwiye kubyigiraho by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba ibihugu bitandukanye mu miterere.
Ati “Ni yo mpamvu mvuga nti kuki mutabona ko dukwiye kwishyira hamwe? Nka Uganda se yakubaka ite ingabo zirwanira mu nyanja, kandi nta nyanja dufite? Imiterere ya politiki muri Afurika ntishyize mu gaciro na gato. Hari ibihugu bidakora ku nyanja bikadindira mu bukungu bwabyo ariko no mu kwirindira umutekano. Dusa n’abafungiranye kuko mba nibaza uko nabigenza ngo nohereze umusaruro mu mahanga.”
Perezida Museveni yanavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko muri Afurika biri mu bizakomeza kwibasirwa n’ibikomeye mu gihe bidafatanyije mu kubaka igisirikare kirwanira mu bice byose gikomeye ku buryo cyabasha guhangana n’ibitero by’ibyo bihugu.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2025 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolás Maduro n’umugore we barafatwa, bajyanwa muri Amerika.

No comments