Dore bimwe mu byaha DJ Toxxyk akurikiranyweho
Bimwe mu byaha Shema Arnaud De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk akurikiranyweho ni ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Amakuru yizewe ni uko hashobora kuba hari ibindi byaha uyu mugabo akurikiranyweho, gusa biri bumenyekane mu gihe araba agejejwe imbere y’urukiko.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 riteganya ko umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 FRW ariko atarenze 2.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 263 yo ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, DJ Toxxyk agezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025 nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Karongi, aho bikekwa ko yari mu nzira ahunga nyuma yo gukora impanuka.

No comments