Ibihembo bya ‘Shinning Stars Africa Awards’ bigiye gutangirwa mu Rwanda
Ibihembo bya ‘Shinning Stars Africa Awards’ ubusanzwe byatangirwaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, bizatangirwa i Kigali.
Ibihembo bya ‘Shinning Stars Africa Awards’ ubusanzwe byatangirwaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, bitazangirwa i Kigali.
Ibihembo bya ‘Shinning Stars Africa Awards 2025/2026’ bihataniwe mu byiciro bitandukanye birimo umuziki, ubucuruzi, siporo n’ibindi.
Guhera muri Mutarama 2026 binyuze ku rubuga rw’ibi bihembo no ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kwakirwa ubusabe bw’abakunzi babarizwa mu byiciro bitandukanye bihataniwe.
Ni mu gihe muri Gashyantare 2026 hazabaho umwanya w’amatora na ho azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe muri Werurwe hazaba umuhango wo gutanga ibihembo uzabera i Kigali.
Mu kiganiro Ikinyamakuru IGIHE cyagiranye n’Umuyobozi wa Shinning Stars Africa Awards, Abitije Seraphin Elise yagize ati “Twagize umwanya wo kwitegura nubwo imyiteguro itajya irangira ariko hari ibyo tumaze kugeraho. Twiteguye kwakira abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bazaba bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo.”
Yagaragaje ko icyiza cy’ibi bihembo ari uko biba bihuriyemo abantu b’ingeri zitandukanye bityo ukaba aba ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi bushya.
Ubwo ibi bihembo biheruka gutangirwa muri Afurika y’Epfo byitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu birimo Nigeria, Uganda, Zambia, Eswatini, Zimbabwe, Tanzania, Ethiopia, Congo Brazaville n’ibindi.
Abitije yavuze ko iteka biba ari byiza kumva abantu bifuza gukorera ibikorwa byagutse nk’ibi mu Rwanda
Ati”Usanga aho umuntu agera hose abantu bifuza gusura u Rwanda bati ‘mufite igihugu cyiza cyane mu bucuruzi bushingiye kuri serivisi. Ibyo ni byo byatumye abategura ibi bihembo bahitamo ko kuri iyi nshuro bibera i Kigali.”
Bimwe mu byiciro bizaba bihataniwe muri Shinning Stars Africa Awards 2025/2026 harimo Best Star Businessman/woman, Best Star Young Achiever, Best Inspirational Man/Woman, Best Star Sports Personality, Best Star Actor, Best Star Actress, Best Star Agripreneur, Best Star Techpreneur, Best Star Male/Female Model, Best Star Female/Male Artist n’ibindi bitandukanye.
Ivomo: IGIHE.com

No comments