Minisiteri ya Siporo iranyomoza abavuga ko Stade Amahoro ihenze
Minisiteri ya Siporo yashyize umucyo ku kibazo cya Stade Amahoro bivugwa ko ihenze bikagora abifuza kuyikoresha, igaragaza ko idakodeshwa miliyoni 100 Frw, kandi nta gikorwa cyabereyemo kirengeje miliyoni 32 Frw.
Minisiteri ya Siporo yashyize umucyo ku kibazo cya Stade Amahoro bivugwa ko ihenze bikagora abifuza kuyikoresha, igaragaza ko idakodesha miliyoni 100 Frw, kandi nta gikorwa cyabereyemo kirarenza miliyoni 32 Frw.
Ibi byatangajwe na Minisiteri ya Siporo mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, isubiza uwitwa Eng. Papy Moses, wagaragaje ko ibikorwaremezo bya siporo bigira abifuza kubikoresha nyamara ari iby’Abanyarwanda.
Ni ikibazo cyari kimaze iminsi kitagarukwaho, ariko cyongera kubyutswa n’ibura ry’amashanyarazi ryabaye kuri Kigali Pele Stadium ku mukino wa APR FC na Bugesera FC, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.
Minisiteri yavuze ko ku bijyanye n’iki kibazo hari gukorwa igenzura rya tekiniki rihuriweho n’inzego zose bireba, hagamijwe kumenya impamvu yagiteye no gufata ingamba zo kwirinda ko cyokongera kubaho.
Minisiteri ya Siporo yavuze ko impamvu Stade Amahoro yahawe umushoramari uyicunga ari ukugira ngo ibyazwe umusaruro, kandi ibungabungwe mu gihe kirekire.
Yagize iti “Ku bijyanye n’imicungire ya Stade Amahoro n’ibiciro byayo, ubu icungwa QA Venue Solutions hagamijwe kuyicunga bya kinyamwuga, kubungabunga neza ibikorwaremezo no kuyitunga mu gihe kirekire.”
“Stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’amakipe, abafana n’abandi bategura ibikorwa bitandukanye byakorerwa muri stade. Kubw’ibyo ibiciro ntibigomba kuba inzitizi ku makipe cyangwa abafana.”
Yakomeje ivuga ko ibiciro bigaragazwa n’abasaba ko ikibazo gikemuka atari byo.
Iti “Nk’uko twigeze kubikomozaho, ibiciro bya stade biratandukana bitewe n’igikorwa kigiye kuhabera. Aha twakosora amakuru atari yo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni 100 Frw, ntabwo ari byo.”
“Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri Stade Amahoro, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n’izindi serivisi zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze miliyoni 32 Frw. Ni byiza rero ko abifuza gukoresha stade bajya bagana QA Venue Solutions, bakibonera amakuru nyayo kandi natwe dukomeza kubikurikiranira hafi nk’inshingano zacu.”
Minisiteri ya Siporo yongeyeho ko QA Venue Solutions yegereye abafatanyabikorwa barimo FERWAFA na Rwanda Premier League mu birebana n’ibikorwa by’umupira w’amaguru, bumvikana uburyo n’ibiciro birambye byo gukoresha Stade Amahoro byahabwa umurongo.
Minisiteri itangaje ibi mu gihe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, izaberamo umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports zihanganiye Igikombe cya FERWAFA Super Cup.

No comments