Abanyeshuri babaye bake ku minsi ya mbere yo gusubira ku ishuri

 


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko mu minsi ya mbere y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri gutangira igihembwe cya kabiri wabonetsemo abanyeshuri bake cyane, cyibutsa ababyeyi kudakereza abana kuko amasomo abura umunsi umwe ngo atangire.

Umunsi wa mbere wo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa wari ejo ku itariki ya 3 Mutarama 2025.

Gahunda y’uburyo bazasubira ku mashuri yatanzwe na NESA ku itariki ya 30 Ukuboza 2025 igaragaza ku munsi wa mbere hagombaga kugenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rutsiro na Karongi mu Burengerazuba.

Hari kugenda kandi abiga mu bigo biri i Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, hamwe na Ngoma na Kirehe mu Burasirazuba.

Mu rwego rwo kuborohereza ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura bavuye mu zindi ntara bafatira imodoka muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kandi bagomba kuba bahageze bitarenze Saa Cyenda.

Ku munsi wa kabiri w’izo ngendo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, yatangaje ko umubare w’abanyeshuri wiyongereye ugereranyije n’uwabonetse ku munsi wa mbere, ariko asaba ababyeyi gufasha abana kwihutisha ingendo.

Ati “Ejo ababyeyi bazanye abana ku kigero cya 20%, urumva ko kikiri hasi. Uyu munsi ndabona bitabiriye ugereranyije, dushobora kubona impinduka. Turashishikariza ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri kuko tuba twazitanze kare kugira ngo bitegure amafaranga y’ishuri n’ibindi byose.”

Kavutse yongeyeho ko ababyeyi bagomba kwihutisha iyo gahunda kuko amasomo y’igihembwe cya kabiri azatangira ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, kandi ko ibigo bitwara abagenzi iyo bitabonye abanyeshuri bahagije bitwara bigira igihombo kuko biba byazanye imodoka zisanzwe zitwara abandi bagenzi.

Uwineza Emeritha, wari waherekeje umwana we kuri Kigali Pelé Stadium agiye kwiga i Rwamagana, yabwiye RBA ko we amaze kumenyera gahunda yo kohereza umwana ku ishuri hakiri kare.

Ati “Gahunda twayimenyeshejwe na NESA dukora gahunda z’iminsi mikuru dutegura n’amafaranga y’ishuri ry’abana. Guhuza iminsi mikuru n’amashuri y’abana biragorana, ariko iyo wabiteguye neza birakunda.”

Uwineza yongeyeho ko iyo aherekeje umwana we ku ishuri abona n’umwanya wo kumuha impanuro zo kwiga neza agatsinda no kugira ikinyabupfura mu byo akora byose.

Kuri iki cyumweru abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango na Gisagara, Nyabihu na Rubavu, Burera, Rwamagana hamwe n’abiga i Kayonza ni bo byari biteganyijwe ko bajya ku ishuri.

Ni mu gihe abanyeshuri bo mu turere dusigaye bazagenda ku itariki ya 5 no ku ya 6 Mutarama 2026. Abahagurukira i Kigali n’abahanyura bose bazafatira imodoka muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

Uburyo bw’ingendo z’abanyeshuri bahagurukiye hamwe cyane cyane abaturuka cyangwa abanyura mu Mujyi wa Kigali bwatangijwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2021 hagamijwe kuborohereza ingendo no kongera umutekano wabo mu nzira.

Kuva icyo gihe, bahagurukira muri Kigali Pelé Stadium ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa na Sitade ya Kaminuza ya ULK ku Gisozi bitewe n’ingengabihe n’umubare w’abanyeshuri.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.