Gisagara: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa babiri
Umugore w’imyaka 37 wo mu Karere ka Gisagara yakubiswe n’inkuba iramwica, ikomeretsa abandi babiri. Uwishwe n’inkuba ni uwo mu Murenge wa Nyanza, mu gihe abakomeretse ari abo mu mu Murenge wa Muganza.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 08 Mutarama 2026, ubwo mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo hagwaga imvura ijoro ryose kugeza bukeye.
Umwe mu baturanyi b’uwapfuye witwa Butoyi Marie Louise, atangaza ko uyu mubyeyi wari waratandukanye n’umugabo, asize abana bane.
Yavuze ko yari aryamye wenyine mu cyumba abana bari mu kindi, inkuba ikubise ihita yangiza amashanyarazi yo mu nzu na we iramwica.
Bikiba umwana muto w’imyaka ine bari bari bafite mu rugo yahise arira kubera umwijima, umwana w’imfura w’imyaka 16 amushyira nyina, ageze mu cyumba asanga yapfuye.
Ati “Yageze mu cyumba ashyiriye umwana nyina, asanga yamaze gupfa, ahita ajya gutabaza abaturanyi, baje na bo basanga koko yapfuye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome yabwiye IGIHE ko uretse uyu mugore yishe, inkuba yakubise n’abandi bantu babiri bo mu Murenge wa Muganza.
Bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugombwa ubu baracyahumeka.
Meya Rutaburingoga ati “Ibi ni ibihamya by’imihindagurikire y’ibihe. Ntabwo ibintu nk’ibi byari bisanzwe, kuko mu mwaka ushize twapfushije abantu 13 bazize inkuba, ndetse no mu ntangiriro z’iki cyumweru inkuba yakubise inka n’abandi bantu babiri bagwa igihumure mu Murenge wa Gishubi, ibisobanura ko twugarijwe.”
Yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zo gukwirakwiza imirindankuba ahahurira abantu benshi, aboneraho no gusaba abaturage gukomeza kwirinda.
Uretse inkuba, mu mwaka ushize mu Karere ka Gisagara hasenyutse inzu zisaga 150, hanangirika hegitari zisaga 500 z’ibihingwa mu bishanga byibasiwe n’imyuzure.
Ku wa 4 Mutarama 2025 na bwo abantu 15 bo mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba, icyenda bahita bapfa ubwo bari bugamye imvura yarimo igwa ibasanze mu bikorwa byo kwita ku matungo.
Isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda ryo mu 2024, rishimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye bantu 379.

No comments