CAN 2025: Nyuma yo kwanga kujya mu myitizo, Wilfred Ndidi yiyemeje kwishyura uduhimbazamushyi tw’abakinnyi ba Nigeria



 Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Wilfred Ndidi, yemeye ko azishyura uduhimbazamushyi twose tw’abakinnyi bagenzi be kugira ngo bemere gukina umukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo Nigeria ifite umukino ukomeye wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, abakinnyi ndetse n’abatoza bakoze ibisa n’imyigaragambyo banga kujya mu myitozo kuko batahawe uduhimbazamushyi tw’imikino ibanza batsinze.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ryagaragaje ko utwo duhimbazamushyi twatinze kubera banki yagombaga gutanga amafaranga, kuko yayabahaye mu mafaranga akoreshwa muri Nigeria [Nigerian Naira].

Ndidi ukinira Beşiktaş yatangaje ko mu gihe igihugu kizaba kitarishyura abakinnyi bagenzi be mbere y’umunsi w’umukino, azakora ku mufuka we akabiyishyurira, ariko ntibahagarike gukina.

Ati “Nakomeje gushyigikira ikipe kugira ngo ikore imyitozo izahure na Algeria. Nabikoze kuva ku mukino wa kabiri. Nemeranyije n’abakinnyi n’abatoza ko ari njye uzabishyura nibigera ku wa Gatandatu batarabona amafaranga yabo. Ntabwo nshaka ko kutishyurwa bibangamira umukino wacu.”

Nyuma yo kwemerera abakinnyi ko azabiyishyurira, bahise bemera gukora urugendo rugana mu Mujyi wa Marrakech aho bazakinira. Bahagurutse kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026.

Abakinnyi ba Nigeria bamaze gukina imikino ine, aho batsinze Tanzania, Tunisia, Uganda na Mozambique baheruka kunyagira 4-0, bakagera mu mikino ya ⅛ cy’irushanwa.

Usibye uduhimbazamushyi, mbere y’uko abakinnyi ba Nigeria bajya muri iri rushanwa bemerewe ko buri gitego bazigamye bazajya bahabwa ibihumbi 10$.

Kugeza ubu bamaze kuzigama umunani, bisobanuye ko baberewemo ibihumbi 80$ ku bitego.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.