Bruno Ferry ntashaka gutangaza abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritswe



Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yabajijwe ku bibazo bivugwa mu ikipe birimo guhagarika bamwe mu bakinnyi, avuga ko nta mpamvu yo kubishyira ku karubanda ahubwo bizakemukira imbere mu ikipe.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino Rayon Sports yanyagiwemo na Al Hilal SC ibitego 4-0, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.

Bruno Ferry yavuze ko amakosa ari gukorwa mu ikipe agomba gukosorwa vuba, kugira ngo abashe kwitwara neza mu mikino iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ati “Gukora amakosa ku ikipe ikomeye nk’iyi dukinnye, ibintu bishobora kudukomerana mu mikino iri imbere. Icyo ni kimwe mu bibazo dufite. Udukosa duto no kwihera impano abo duhanganye ni byo tuba turi gukora. Tugiye gushaka ibisubizo byihuse kuko nubwo ibibazo ari bike, ibyo gukora ni byinshi natwe turabizi. Ubu tugiye guha agaciro ibintu mu buryo tutigeze tubikoraho na mbere.”

Hamwe mu ho yagaragaje ibibazo ni mu myanya y’ubusatirizi, aho mu mukino wose yateye mu izamu inshuro imwe gusa.

Nyamara nubwo byagenze bityo yari afite abakinnyi atahaye umwanya, harimo Ndikumana Asman yahagaritse kuko yamusuzuguriye mu mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup yanyagiwemo na APR FC ibitego 4-1. Abandi basatira ni Habimana Yves na Fall Ngage.

Kimwe n’abandi barimo Bigirimana Abedi ukina mu kibuga hagati bashobora gutandukana n’iyi kipe, Bruno Ferry yanze kugira icyo abavugaho yemeza ko ari ibibazo biri imbere mu ikipe nta mpamvu yo kubishyira hanze.

Yagize ati “Hari abakinnyi batagaragaye kubera ibibazo by’umupira w’amaguru, abandi kubera ibireba ubuyobozi, gusa byose ni ibikwiriye gukemukira imbere mu ikipe.”

“Ntabwo nabivugaho kuko urabyumva hari ibintu biba bigomba kuguma hagati mu ikipe, bigakemurwa bigendanye n’impamvu ya buri kibazo. Abakinnyi ntibakinnye kubera impamvu nyinshi, kandi ni ibintu biguma mu ikipe bitari ibyo gushyira ku karubanda.”

Nyuma yo gutakaza umukino wa Al Hilal SC, Rayon Sports irimo ibibazo bitari bike by’abakinnyi yahise itandukana na Kapiteni wayo, Serumogo Ali, ashinjwa umusaruro mubi.

Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Mukura VS ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.