Amagaju SC yatsinzwe ibitego 8-0 na Al-Hilal SC



Amagaju FC yanyagiwe na AL-Hilal SC ibitego 8-0, mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026.

Al-Hilal SC yakinnye uyu mukino yari imaze kubona abakinnyi bayo bose bari baritabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Maroc, nyuma y’uko amakipe yabo arimo na Sudani asezerewe.

Umujinya wose bawutuye Amagaju FC, dore ko ku munota wa 12, rutahizamu ukomoka i Burundi, Girumugisha Jean Claude yari yamaze guterekamo igitego cya mbere, gikurikirwa n’icya Adama Coulibali ku munota wa 19.

Ku munota wa 23, Emmanuel Flomo yashyizemo igitego cya gatatu, akomeza kuyobora urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yujuje 10.

Nyuma y’iminota itandatu gusa mugenzi we Ousmane Diouf yatsinze igitego cya kane, mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko k’igice cya mbere.

Umunya-Mali, Adama Coulibali, ukina anyuze mu mpande yakomeje kwigaragaza mu gice cya kabiri, ashyiramo ibindi bitego bitatu ku munota wa 50, uwa 66 n’uwa 84.

Ibi byiyongereye ku kindi cya Girumugisha wigaruriye imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyizemo ku munota wa 57, byuzura umunani.

Uyu ni umukino wongeye kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’umuriro, aho ku munota wa 12 n’uwa 84 moteri yatsa amatara ya stade yavuyeho nk’uko byagenze APR FC ikina na Bugesera FC.

Al-Hilal SC yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 29 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 13 imaze gukina. Irushwa inota rimwe na Al-Merrikh ya kabiri, n’amanota atanu Police FC iyoboye.

Al-Hilal SC ifite imikino ibiri muri iki cyumweru, harimo uwa AS Muhanga, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama n’uwa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama.

Ni mu gihe Amagaju FC yatakaje umukino wa gatandatu yikurikiranya yahise yisanga mu murongo utukura ku mwanya wa 17 n’amanota 12 nyuma y’imikino 16 imaze gukina. Isigaje guhura na APR FC, ku wa Gatatu ngo ibone gusoza igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.