Yago yasubiranye shene ye imaze iminsi yaribwe



Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago Pon Dat mu ruhando rw’abahanzi, ndetse akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo afite nyuma yo kongera gusubirana umuyoboro we wa YouTube ’YAGO TV SHOW’.

Amakuru agaruka ku kwibwa kwa shene ye yari amaze iminsi myinshi uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga tukirimo. Yago yari yaramaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo arebe ko shene ye yakurwa mu menyo ya rubamba dore ko amazina yayo yari yahinduwe ikitwa Mr Give Away.

Hari bamwe batangiye kuvuga ko yababeshye shene ye itibwe ko ahubwo icyabaye ari ukuyihisha abakoresha urubuga rwa YouTube mu gihe runaka, kandi ngo bikozwe na we ubwe abishaka. Ibi byakuruye impaka ndende kugera naho Yago yatangiye kujya atukana n’ababimubazagaho.

Uyu munyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 yanditse ubutumwa abusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo n’umuyoboro we avuga ko yasubiranye; aho yagaragaje ko yishimiye kuba umuyoboro we wa Youtube ’YAGO TV SHOW’ yawusubiranye. Ni nyuma y’iminsi myinshi warahinduriwe amazina n’umuntu avuga ko amurwanya.

Uramutse ugiye kuri YouTube koko wasanga shene yagarutse mu mazina ya YAGO TV SHOW ariko hari hakiriho bimwe mu birango by’amazina yari yarahinduriwe ubwo itari ikiri mu maboko ya Yago ubwo twandikaga iyi nkuru, ndetse ntiharanatangazwa abari bihishe inyuma y’iyibwa ryayo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.