Bangladesh: Imyigaragambyo yatumye Imihanda na interineti bifungwa n' abasirikari boherezwa mu mihanda guhosha


Abasirikare bakwirakwijwe hirya no hino mu mihanda y’umurwa mukuru Dhaka muri Bangladesh ngo bahoshe imyigaragambyo, imihanda irafungwa na murandasi (Interineti) ivanwaho. Ibi byose bikaba byarakuruwe no kuba umubare w’abashomeri uri hejuru muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo iri kwitabirwa n’abiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri igamije kwamagana imikoreshereze (akazi) ya Leta yahitanye nibura abantu 110 muri iki cyumweru nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byabitangaje.

Serivisi zo kohererezanya ubutumwa kuri interineti n’ubutumwa bugufi byahagaritswe kuva kuri uyu wa Kane, bituma iki gihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo gikurwa ku isi mu gihe polisi yamaganaga imyigaragambyo yakomeje nubwo yabujije amateraniro rusange.

Ibiganiro bya terefoni nizivuye mu mahanga ntibikunda, n’imbuga nkoranyambaga z’ibigo by’itangazamakuru byo muri Bangladesh zikomeje kudakora.

John Heidemann, Umuhanga mu bya siyansi mu ishami ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’umutekano w’ikoranabuhanga muri USC Viterbi’s Information Sciences Institute, yavuze ko gukura igihugu gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 170 kuri interineti ni intambwe ikomeye, imwe tutigeze tubona kuva impinduramatwara ya Misiri yatangira mu 2011.

Akomeza avuga ko uretse abapfuye, iyi mirwano imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi, nk’uko imibare y’ibitaro byo hirya no hino muri Bangladesh ibivuga.

Ibitaro bya Dhaka Medical College byakiriye imirambo 27 hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa saba z’ijoro (1100-1200 GMT) ku wa Gatanu.

Mu gihe cy’iminsi itanu, Polisi yarashe ibyotsi bihumanya ndetse ijugunya ibisasu bya grenade mu gutatanya abigaragambya ubwo abigaragambyaga barwanaga n’abashinzwe umutekano, babajugunyamo amatafari, amabuye no gutwika imodoka.

Iyi myigaragambyo ikomeye kuva aho Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina yongeye gutorwa muri manda ya kane yikurikiranya muri uyu mwaka, aho ababirebera hafi bavuga ko yakomotse ku bushomeri bwinshi mu rubyiruko, ruri hafi kimwe cya gatanu cya miliyoni 170 y’abatuye Aziya y’Amajyepfo.

Nubwo imibare ikomeza kwiyongera, abanyeshuri bakomoka mu gihugu cy’ubuhindi bigaga muri iki gihugu barenga 1,000 bamaze gusubira mu gihugu cyabo bahunga iyi myigaragambyo, ikomoka ku bushomeri bukabije.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.