Bidasubirwaho, urukiko rwafashe icyemezo kuri gatanya y’umuhanzi Platini na Ingabire bari barasezeranye mu mategeko

 


Nemeye Platini na Ingabire Olivia bamaze guhana gatanya ya burundu nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ubwumvikane bwabo bwo gutandukana burundu.

Aba bari baherutse gusaba Urukiko ko rwakwemeza ubwumvikane bwabo mu gutandukana burundu, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021 ubwo bemeranyaga kubana akaramata imbere y’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubwumvikane bwabo, rwemeza ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye.

Ikindi Urukiko rwemeje ni uko Platini na Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.