Bidasubirwaho, urukiko rwafashe icyemezo kuri gatanya y’umuhanzi Platini na Ingabire bari barasezeranye mu mategeko

 


Nemeye Platini na Ingabire Olivia bamaze guhana gatanya ya burundu nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ubwumvikane bwabo bwo gutandukana burundu.

Aba bari baherutse gusaba Urukiko ko rwakwemeza ubwumvikane bwabo mu gutandukana burundu, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021 ubwo bemeranyaga kubana akaramata imbere y’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubwumvikane bwabo, rwemeza ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye.

Ikindi Urukiko rwemeje ni uko Platini na Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.