Kwamamaza

Muri tombora ya CECAFA Kagame 2024 APR FC yisanze mu itsinda C



Tombora y’uko amakipe azahura mu guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame 2024 yabereye i Dar es Salaam muri Tanzaniya, yasize APR FC yisanze mu itsinda C.

Iyi tombora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga yasize Gor Mahia yisanze mu itsinda ry’urupfu (B) ririmo amakipe nka Al Hilal (Sudani), Red Arrows (Zambiya) na Djibouti Telecom FC.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 9 risozwe ku wa 21 Nyakanga 2024 aho rizakinirwa ku bibuga nka Azam Complex i Chamazi na Stade KMC iherereye i Kinondoni.

Baraka Kizuguto, Umuyobozi ushinzwe iterambere rya CECAFA ni we wayoboye iyi tombora muri sitidiyo ya Azam.

Muri uyu muhango yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe kwitegura neza imikino nyafurika itegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Iri rushanwa rizaba rigizwe n’amatsinda agera kuri atatu aho buri tsindi ririmo amakipe agera kuri ane.


Uko amakipe apanze mu matsinda


Itsinda A

Coast Union FC, Al Wadi FC, JKU SC, Dekedaha FC


Itsinda B

Al Hilal, Gor Mahia FC, Red Arrows FC, Djibouti Telecom FC


Itsinda C

SC Villa, APR FC, Singida Black Stars FC, El Merriekh Bentiu

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.