Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique arasaba u Rwanda kumufasha kunesha umutwe wa Wagner.



Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yiyambaje abarimo Perezida Paul ngo bamufashe kwigobotora umutwe wa Wagner usa n’uwatangiye kumurusha imbaraga.

Uyu mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya umaze imyaka irenga itatu ufatanya n’Ingabo z’u Rwanda gucungira umutekano Touadéra, gusa uko bukeye n’uko bwije urasa n’ugenda umurusha imbaraga ndetse n’ububasha mu gihugu cye.

Amakuru avuga ko Perezida wa Centrafrique amaze iminsi akorera ingendo zitandukanye mu mahanga, asaba inshuti z’igihugu cye mu bya Politiki ndetse n’umutekano ubufasha bwatuma yivuna uriya mutwe.

Perezida Paul Kagame ari mu bo akomeje kwishingikiriza ngo abe yamufasha, nk’uko Africa Intelligence dukesha iyi nkuru ibivuga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko mu mpera z’ukwezi gushize Perezida Faustin-Archange Touadéra yohereje i Kigali intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Felix Moloua, mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati ya Kigali na Bangui mu bya gisirikare no mu bukungu.

Ku wa 29 Kamena ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Moloua, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsura umubano n’imikoranire myiza.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma muri Centrafrique, Maxime Balalou icyo gihe yavue ko Centrafrique ishaka "kungukira ku bunanaribonye bw’u Rwanda mu bushobozi budasanzwe bwo kwigira igihugu cyagezeho, kikabasha gusohoka mu bihe bigoye cyahuye nabyo kandi natwe twahuye n’ibibi byinshi".

Yunzemo ati: "Dutekereza ko twakigira byinshi ku Rwanda, kandi dushaka kwigira kuri bagenzi bacu kugira ngo dushobore guteza imbere igihugu cyacu.”

U Rwanda mu mpera za 2020 rwohereje batayo y’ingabo muri Centrafrique yari isumbirijwe n’inyeshyamba zishyigikiye François Bozizé wigeze kuba Perezida wa kiriya gihugu, bituma Perezida Touadera washoboraga guhirikwa ku butegetsi abasha kubugumaho.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye byagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hari kandi na Batayo y’abasirikare ba Centrafrique ishinzwe gutabara aho rukomeye kiriya gihugu cyungutse nyuma yo gutozwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko mu rwego rwo kugabanya ububasha Wagner ikomeje kugenda igira kuri Leta, Perezida Touadéra yahisemo kwishingikiriza u Rwanda, kugeza no kubamucungira umutekano. Ni Touadéra kandi winjije Batayo yatojwe na RDF mu bamurinda mu rwego rwo gukaza umutekano we.

Amakuru kandi avuga ko kuva mu mezi make ashize, iruhande rwa buri murwanyi wa Wagner ubarizwa mu mutwe w’abasirikare barinda Perezida wa Centrafrique hashyizwe umusirikare wa RDF.

Usibye u Rwanda, amakuru avuga ko Touadéra yatangiye gusa n’uwiyegereza ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ngo kuri ubu ari gukora ibishoboka byose ngo azahurire i Washington na Perezida Joe Biden mbere y’uko muri Amerika haba amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Ugushyingo.

Ni Touadera kandi mu ntangirizo za Mutarama ngo waganiriye rwihishwa n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Molly Phee, nyuma yo guhurira i Brussels. Mu ngingo baganiriyeho ngo harimo iyerekeye sosiyete yigenga ya gisirikare yitwa Bancroft Global Development isa n’ishaka guhigika Wagner muri Centrafrique.

Perezida Faustin-Archange Touadera abifashijwemo na mugenzi we w’u Rwanda kandi ngo ari gushaka uko yazahura umubano wa Centrafrique n’u Bufaransa. Ni Touadera ngo umaze kwakirwa incuro ebyiri kwa Emmanuel Macron, n’ubwo ibiganiro byabo bitaragera ku rwego rushimishije.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.