Kwamamaza

Gasabo: Umusore w'imyaka 20 yasanzwe yishwe n'abataramenyekana.



Mu Karere ka Gasabo,umurenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu ahazwi nko mu kinyamerika, haravugwa inkuru y’umurambo w’umusore witwa Umuhire Valantin uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wahasanzwe bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.


Abaturage bo muri kano gace byabereyemo bavugako byabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 bakavuga ko ahagana saa kumi za mu gitondo ari bwo umwe mu bacunga umutekano mu kigo cyigenga yatabaye ariko asanga yamaze kwicwa.


Umwe yagize ati :“ Narinzindutse ngiye mu kazi mbona abantu barahagaze ari benshi, mbajije, bati: hariya bahiciye umuntu. Nge nabonye bamukubise nk’ikintu kibuye cyangwa inyundo hejuru y’ugutwi.”

Mazimpaka Patrick,Gitifu w’Akagari ka Kagugu, yatangaje ko uru rupfu rwaturutse ku rugomo rw’abasanzwe bakora ibikorwa by’ubujura.


Avuga ko uyu musore wishwe nawe asanzwe akora ibikorwa by’ubujura ndetse yigeze gufungirwa mu kigo kinyuramo abantu by’igihe gito (Transit Center ) yo kwa Kabuga.


Ati : “Urwo rugomo rwavuyemo urupfu ariko bari ibisambo kuko bajyaga bashikuza abantu ibyabo. Bamwe bari basinze abo barwanye nawe, bishoboka ko bari bibye telefoni baza kutumvikana, bararwana ubwabo, biza kuvamo ruriya rupfu.”


Gitifu Mazimpaka yasabye abantu kwirinda ibikorwa by’urugomo ndetse asaba abantu kujya bibaruza mu Midugudu batuyemo.


Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare muri runo inyuma rupfu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagugu.


Ibi bibaye nyuma y’uko muri kano kagari na none tariki ya 15 Kamena 2024 mu isibo y’Ubumanzi nabwo ku nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.