Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ibyahiriye muri nyubako yaMakuza Plaza bifite agaciro kangana na miliyoni 198.



Ibintu bifite agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda ni byo byangirikiye mu nyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko habarurwa ibyangijwe n’iyo nkongi , basanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198. Polisi ivuga ko icyakora inyubako ubwayo yari ifite ubwishingizi ariko ibicuruzwa byo ntayo byari bifite nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga.

ACP Rutikanga avuga ko icyateye iyi nkongi ngo byaturutse kuri ‘Circuit electric’ yatumye ibyumba byo hasi bifatwa. Ati “Ibyangijwe n’inkongi n’ibicuruzwa by’abantu batanu bakorera muri iyi nyubako ariko harimo abakoreraga hamwe”.

Amakuru avuga ko mu byangijwe n’inkongi birimo ibintu byifashishwa mu gufunika ibitanda, igitambaro byo kudodamo imyenda, amarido, Telefone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.

Polisi ivuga ko kugeza ubu nta wahakomerekeye cyangwa ngo ahatakarize ubuzima. Yaboneyeho kugira inama abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo kuko impanuka ntiteguza.

Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.